Ferwafa yatangaje Ingengabihe y’Amarushanwa y’Umwaka w’Imikino 2024-25

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje y’amarushanwa ateganyijwe mu Mwaka utaha w’imikino 2024-25, arimo Shampiyona ibyiciro byombi, umukino w’igikombe kiruta ibindi, igikombe cy’amahoro n’igikombe cy’Intwali.

Amakuru THEUPDATE ifite n’uko Ferwafa yatangaje ko izatangira tariki ya 18 Kamena 2024, ikaba izarangira tariki ya 18 Gicurasi 2025.

Iyi Shampiyona izatangira amakipe 15 ashishikajwe no kwambura APR FC igikombe yegukanye uyu Mwaka, by’umwihariko icya 5 yikurikiranya.

Iki gikombe kandi ikaba yaragitwaye idatsinzwe umukino n’umwe.

Hagati ya tariki ya 5 Mutarama 2025 n’iya 05 Gashyantare 2025, iyi Shampiyona izaba iri ku karuhuko k’imikino ibanza.

Mbere y’uko amakipe yesurana, iyi Shampiyona izabimburirwa n’Umukino w’Igikombe kiruta ibindi, uyu ukaba uzakinwa tariki ya 11 Kanama 2024, APR FC yegukanye Shampiyona na Polisi ifite Igikombe cy’Amahoro zesurana.

Uretse ikiciro cya mbere, Ikiciro cya kabiri kizatangira tariki ya 07 Nzeri 2024.

Imikino ibanza izarangira tariki ya 1 Ukuboza, mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe gutangira tariki ya 29 Ukuboza 2024.

Uretse imikino ya Shampiyona, Imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Amahoro izatangira tariki ya 11 Ugushyingo 2024, irangire tariki ya 17 Gicurasi 2025.

Ni mu gihe Irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwali z’u Rwanda, izatangira tariki ya 27 Mutarama 2025, umukino wa nyuma ukaba uzakinwa tariki ya 1 Gashyantare 2025.

APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’i 2023-24 idatsinzwe Umukino n’umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *