Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA ryasabye imbabazi Abanyarwanda nyuma y’amakosa yakozwe yatumye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ iterwa mpaga na Bénin ku mukino w’Umunsi wa Kane wo gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2024.
U Rwanda rwasubijwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Afurika, CAF, tariki 16 Gicurasi 2023 rumenyeshwa ko rwatewe mpaga kubera ko rwakinishije Muhire Kevin wabonye amakarita abiri y’umuhondo.
Aya makarita yayahawe ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 ku wa 7 Kamena 2022, ndetse no ku wo rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku munota wa 53 tariki 22 Werurwe 2023.
Iki cyemezo cyakurikiwe n’amakuru avuga ko Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yiyemeje kucyinjiramo akagikurikiranira hafi.
Amakuru yizewe agera mu itangazamakuru yemeje ko ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 17 Gicurasi 2023, Minisiteri ya Siporo yahamagaye Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Karangwa Jules, isaba ibisobanuro ku miterere y’ikibazo cyateje u Rwanda mpaga rugakurwaho inota.
Ku wa 19 Gicurasi, humvikana andi avuga ko Rutayisire Jackson wari umaze hafi imyaka itanu ari Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bwari munsi bw’Amavubi ndetse by’umwihariko akaba yari Umukozi ushinzwe Amakipe y’Igihugu muri FERWAFA, yeguye kuri izo nshingano.
FERWAFA yahise nayo isohora ubutumwa bushimangira ubwegure bwe, ibinyuijije ku mbuga nkoranyambaga zayo, igaragaza ko bufite aho buhuriye n’ayo makosa kandi isaba imbabazi.
Yagize iti “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryiseguye kandi risabye imbabazi Abanyarwanda bose kubera uburangare bwabaye mu mitegurire y’Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, kugeza aho byayiviriyemo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi utari wemerewe gukina uwo mukino Amavubi yakiriyemo ikipe y’igihugu ya Bénin i Kigali.”
“Ni muri urwo rwego uwari ushinzwe imicungire n’imitegurire y’Ikipe y’Igihugu, Bwana Rutayisire Jackson yahagaritswe ku mirimo yari ashinzwe.Turakomeza gukurikirana n’undi wese waba yarabigizemo uruhare kugira ngo abibazwe.”
Ryongeyeho ko hafashwe ingamba zituma amakosa yabayeho atazasubira ukundi.
Kuri ubu, Amavubi ni aya nyuma mu Itsinda L n’amanota abiri, inyuma ya Mozambique na Bénin zinganya amanota ane naho Sénégal ikaba yaramaze kubona itike ya CAN 2023 kuko ifite amanota 12 ku mwanya wa mbere.
Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa 18 Kamena 2023 ubwo izaba yakiriye Mozambique mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L bitaremezwa niba uzabera i Huye.