Ferwafa ibona gushyigikira Amarushanwa y’Amashuri ari ukubaka ahazaza h’Amavubi

0Shares

Ishyirahamawe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ko gushora no gushyigikira amarushanwa ahuza amashuri ku rwego rw’Igihugu azwi nka ‘Inter-Schools’, ari ugushyigikira iterambere rirambye n’umusaruro uhamye mu myaka iri imbere.

Ibi byagarutsweho tariki ya 24 Ugushyingo 2024, ubwo hasozwaga Amarushanwa yo ku rwego rw’Afurika ahuza abakinnyi batarengeje imyaka 15 ‘ U-15 African Schools Championships’.

Iyi mikino yasorejwe mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, kuri Sitade Ubworoherane.

Aya marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri (RSSF), ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umupura w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), muri uyu mwaka yitabiriwe n’amakipe 12. Muri aya 12, arimo 6 y’abahungu n’andi 6 y’abakobwa.

Amakipe yahize ayandi, azahagarira u Rwanda mu mikino ihuza yo ku rwego rw’Afurika y’i Burasirazuba (Regional African Games), iteganyijwe kuzabera muri Uganda hagati ya tariki ya 4-8 Ukuboza 2024.

Mu kiciro cy’abahungu, Groupe Scolaire Kicukiro yo mu Mujyi wa Kigali niyo yegukanye igikombe, mu gihe mu bakobwa, cyatwawe n’ikipe Petit Seminaire Baptiste yo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Iyi mikino itegurwa mu mujyo wo gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru by’umwihariko mu bakiri bato.

Amani Turatsinze, umuyobozi muri Ferwafa uri muri Komite ishinzwe gutegura amarushanwa, ubwo hasozwaga iyi mikino yavuze ko iyi gahunda ari imbuto ziri kubibwa, bityo ko bazakomeza gukorana n’Ishyirahamwe ry’imikino y’amashuri mu Rwanda, hagamijwe kuzamura impano zizaziba icyuho mu ikipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye.

Yunzemo ko by’umwihariko mu kiciro cy’abakobwa, hari gahunda yihariye mu gihe cy’Imyaka itatu iri imbere.

Uretse ku bakinnyi gusa, Amani Turatsinze yavuze ko iyi bishimira ko iyi mikino isifurwa n’abasifuzi bakiri bato, bityo akaba ari urubuga rwiza rwo kwigaragaza.

Ati:“Tumaze guhugura abasifuzi babarirwa muri 400. Benshi muri bo, bari mu basifura shampiyona y’ikiciro cya gatatu na shampiyona y’abagore. Intego yacu n’ukugira abasifuzi bakiri bato by’umwihariko hagati y’imyaka 20-22, kandi bakaba bari ku rwego rwo gusifura imikino iri ku rwego mpuzamahanga”.

Uko iyi mikino yagenze

Mu mikino ya ½ mu kiciro cy’abakobwa, ishuri rya IPM Mukarange ryo mu Karere ka Kayonza, ryasezereye GS
Kinoni yo muri Burera riyitsinze igitego 1-0.

Mu wundi mukino, PS Baptiste yo mu Karere ka Huye, yakuyemo GS Kabusunzu yo mu Karere ka Nyarugenge, iyitsinze igitego 1-0.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na GS Kinoni itsinze GS Kabusunzu, mu gihe PS Baptiste yatwaye igikombe itsinze IPM Mukarange kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko iminota 50 y’umukino irangiye amakipe yombi aguye miswi y’u 0-0.

Mu kiciro cy’abahungu, mu mikino ya ½, ER Pacis yo mu Karere ka Huye, yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo GS Kampanga yo mu Karere ka Musanze ku ntsinzi y’ibitego 3-1, mu gihe GS Kicukiro yo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yakuyemo GS Busigari yo mu Karere ka Rubavu, iyitsinze ibitego 5-0.

Umukino wa nyuma wahuje GS Kicukiro na ER Pacis, GS Kicukiro yegukana igikombe itsinze ibitego 4-0. Ibi bitego byatsinzwe na Sayidi Niyonzima & Patrick Ujeneza, buri umwe yatsinzemo 2.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *