FC Barcelona yagaruye mu kibuga ‘Ter Stegen’ nyuma y’Amezi 8 y’Imvune

Umunyezamu wa FC Barcelona n’Ikipe y’Igihugu y’Ubudage, Marc Andre Ter Stegen, yagarutse mu kibuga nyuma y’Amezi 8 ari hanze yacyo kubera imvune.

Nyuma yo kugaruka mu kibuga, uyu usanzwe ari kapiteni wa FC Barcelona, yashyizwe mu bakinnyi baza gukina Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Umwami, uza guhuza FC Barcelona na Real Madrid kuri uyu wa Gatandatu.

Stegen yavunikiye mu mukino wa Shampiyona FC Barcelona yatsinzemo Villareal ibitego 5-1. Icyo gihe, yavunitse mu Ivi ry’iburyo. Iyi mvune yafatwaga nk’iyoroshye, niyo yari imumajije hanze igihe kingana gutya.

Inaki Pena wari umunyezamu w’umusimbura, niwe wamusigariye ku rugo, gusa ntabwo yaje gutanga umusaruro wifuzwaga, agurirwaho Umunya-Pologne, Wojciech Tomasz Szczęsny wari umaze umwaka ahagaritse gukina, nyuma yo kuva muri Juventus yo mu Butaliyani.

Szczęsny yahise aziba icyuho cya Stegen, afasha FC Barcelona kwisubiza umwanya wa mbere muri Shampiyona, aho irusha Real Madrid iyigwa mu ntege, amanota 4.

Mu gihe Shampiyona iri kugana ku musozo, FC Barcelona inafite igikombe kiruta ibindi muri Esipanye, nacyo yegukanye inyagiye Real Madrid ku mukino wa nyuma.

Uretse ibyo kandi, yayifashije kugera mu mikino ya ½ cya UEFA Champions League, izahuramo na Inter Milan.

Ni mu gihe kandi mu mikino y’Igikombe cy’Umwami, byitezwe ko aza kugaragara mu bakinnyi 11 baza gutangira mu kibuga.

Stegen yajyeze i Catalonya mu 2014 atanzweho Miliyoni 12 z’Amayelo avuye Borussia Mönchengladbach.

Amaze gukina FC Barcelona imikino 289, imugira umunyezamu wa gatatu umaze kuyikirana imikino myinshi, nyuma ya Victor Valdes, na Antoni Ramallets.

Mu gihe yishimira kugarura Stagen, FC Barcelona iracyafite abandi bakinnyi bagifite imvune, barimo rutahizamu Robert Lewandowski na myugariro Aliandro Balde.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *