Imena Evode yagizwe umuyobozi mukuru wa Musha Mine, ikigo gicukura Amabuye y’Agaciro giherereye i Musha mu Karere ka Rwamagana mu ntara y’i Burasirazuba.
Musha Mine ni ikigo gishamikiye kuri Trinity Metals Group, ikigo rutura mu bucukuzi n’Ubucuruzi bw’Amabuye y’Agaciro arimo; Woliguramu, Koluta na Gasegereti.
Bwana Evode yahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Minisiteri y’Umutungo Kamere.
Asanzwe afite ubunararibonye mu bijyanye n’Ubucuruzi bw’Amabuye y’Agaciro.
Yitezweho kuzamura iki kigo gisanzwe kibarizwa mu kigo kinini cy’Ubucuruzi mu Rwanda kizwi nka Trinity Metals Group.
Akiri muri Guverinoma, yagize uruhare rufatika mu guteza imbere ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, anareshya abashoramari b’Abanyamahanga bashora Imari mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda.
Yatumye kandi u Rwanda rumenyekana nka kimwe mu bihugu byo muri Afurika bizwiho ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro.
Yahawe inshingano zo kuyobora Musha Mine, nk’umuyobozi mukuru ufite uburambe mu bijyanye n’Imiyoborere.
Byerekana kandi amateka adasanzwe mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro n’ubushobozi bwe bwo kuzana impinduka nziza muri uru rwego.
Byitezwe ko Ubunararibonye n’Ubumenyi afite, uretse guteza imbere Musha Mine, azanaba umusemburo wo guteza imbere ibijyanye n’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro imbere mu gihugu.