Esipanye: Abimukira basaga 200 barusimbutse nyuma yo gutabarwa

Mu mpera z’Icyumweru gishize, abashinzwe umutekano w’inyanja ku gice cya Esipanye barokoye ubuzima bw’abimukira 249 ku birwa bya Canary na Gran Canaria.

Aba bimukira bambuka inyanja bakoresheje ubwoto bukunze gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubwato bw’abarinda inkombe z’inyanja bwakuruye ubundi bwato bukoze mu biti bwari butwaye abimukira 174, barimo abagore 12 n’abana 4.

Aho ubu butabazi bwabereye ku cyambu cya La Restinga muri El Hierro, abapolisi n’abo mu nzego z’ubutabazi bafashije abimukira kujya ku kigo cy’agateganyo bakirirwaho.

Abategetsi b’aha kandi bavuze ko ubundi bwato bwari butwaye abandi bimukira 75 nabwo bwageze ku cyambu cya Arguineguin ku kirwa cya Gran Canaria.

Minisitiri w’intebe wa Esipanye yari ahereutse gusura ibihugu bitatu byo muri Afurika y’uburengerazuba, mu cyumweru gishize, urugendo rwari rugamije gukumira abimukira bavayo bajya mu birwa bya Canary.

Ikigo cy’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi kita ku mutekano w’inyanja Frontex giherutse gutangaza ko umubare w’abimukira bambutse inyanja bajya Iburayi mu mezi arindwi gusa wiyongereye ku rugero rw’i 154%.

Ni ukuvuga ko abagera 21,640 bambutse inyanja bajya ku birwa bya Canary.

Ubuyobozi buvuga ko kubera ikibazo cy’amikoro, abimukira bazatangira kujya bakirirwa mu bigo bya gisirikare cyangwa se bakubakirwa amahema bitewe n’imiterere y’ingendo zabo zo mu nyanja y’Atlantika.

Abategetsi kandi batewe ubwoba n’uko abandi bimukira bagera ku bihumbi 150 baturutse muri Afurika bashobora kuzakora ingendo nk’izi zibashyira mu kaga mu mezi ari imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *