Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko gahunda yo kugabanya igipimo cy’umunyu abantu barya ku isi igoye.
Ni mu gihe hari hafashwe ingamba z’uko umunyu abantu barya uzaba waragabanyijwe ku rugero rwa 30% bitarenze umwaka wa 2025.
Umunyu ufatwa nk’ingenzi mu mafunguro y’abantu hirya no hino ku isi, ariko kandi uzwiho guteza ibyago byinshi byo kuba abawuriye ku rwego rwo hejuru byabaviramo kwibasirwa n’indwara z’umutima, stroke no gupfa imburagihe.
Kugeza ubu, nibura ibihugu binyamuryango bya OMS bingana na 5% ni byo biri kugerageza gukurikiza neza gahunda igamije kugabanya ikoreshwa ry’umunyu ku meza afatirwaho amafunguro mu gihe ibigera kuri 73% bidafite politiki zihamye zo kubahiriza byuzuye ingamba zafashwe zo kugabanya ikoreshwa ry’umunyu.
Mu gihe izi ngamba zakurikizwa uko bikwiriye, hagaragazwa ko bishobora kurokora ubuzima bw’ababarirwa muri miliyoni zirindwi ku Isi, bitarenze umwaka wa 2030 ikaba imwe mu ngamba zo kugabanya imfu ndetse n’indwara zandura nk’uko biteganywa n’intego z’iterambere rirambye.
Ibihugu icyenda byonyine, birimo Brésil, Chile, Saudi Arabia, Repubulika ya Tchèque, Lithuania, Malaysia, Mexique, Espagne na Uruguay ni byo bigaragazwa nk’ibifite politiki zihamye zo kugabanya ingano y’umunyu abaturage babyo bakoresha.
Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko
Indyo ituzuye ni yo iza ku isonga mu bitera imfu n’uburwayi, kandi kurya Umunyu mwinshi ni kimwe mu mpamvu nyamukuru.
Mu byo OMS ikangurira ibihugu gushyiramo imbaraga muri politiki zabyo, harimo gukora ubukangurambaga no gufasha abantu guhindura imyumvire ku kijyanye no kurya umunyu mwinshi.
Hari ukwandika ku bintu ibiribwa biba bipfunyitsemo hagaragazwa ibitarimo umunyu mwinshi n’ingaruka z’umunyu mwinshi, gufasha abantu kugira ubumenyi ku mafunguro, haba mu mashuri, mu bitaro mu ngo no ku kazi ndetse no gushyiraho igipimo ntarengwa cy’umunyu ushyirwa mu biryo.
Ibihugu na za guverinoma, bisabwa na OMS kugira bwangu mu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije gufasha abantu kugabanya ingano y’umunyu barya kandi n’abacuruza ibiribwa kimwe n’inganda zikora ibijyanye na byo, bagatanga umusanzu wabo bityo ubuzima bwa benshi ntibukomeze kujya mu kangaratete ndetse ngo abandi bapfe.