Duhugurane: Uko Itangazamakuru ryageze mu Isi by’umwihariko mu Rwanda

0Shares

Itangazamakuru n’igikorwa cyo gukusunya, kubika, kugenzura no gutangaza amakuru afitiye rubanda akamaro. Ritunganya, rikusanya ndetse rikanakwirakwiza amakuru n’ibindi biyerekeye mu buryo bw’Inyandiko cyangwa bwa Murandasi.

Kuri ubu, rikorwa mu buryo bwinshi. Gusa, abarikora bakunze guhitamo uburyo barikoramo ahanini bitewe naho barikorera n’inyungu yarivamo cyane ko ari akazi nk’utundi.

Rikorwa binyuze mu Binyamakuru, Bitabo, Blog, Imbuga za Interineti, Podcast, Imbuga Nkoranyambaga, E-mail, Radiyo, Amashusho akwirakwizwa na Televiziyo.

Amateka agaragaza ko ryaba ryaratangiriye mu Bwami bw’aba Roma guhera mbere ya 59 mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu.

Iki Gitangazamakuru cy’aba Roma gifatwa nk’icya mbere cyabayeho kitwaga Acta Diurna.

Cyandikaga amakuru y’umunsi yaranze buri Mujyi n’Imbwirwaruhame z’abakomeye.

Buri uko cyandikwaga, kopi zacyo zamanikwaga ahantu hanyuranye hahurira rubanda.

Uretse mu Bwami bwa Roma, mu gihugu cy’Ubushinwa mu gihe cya Tang Dynasty mu Kinyejana cya 7 n’icya 8 naho ryaramamaye.

Bao cyari Igitangazamakuru cya Leta cyatangazaga ibyavuye mu Rukiko rw’i Bwami kigakwirakwizwa mu bakomeye.

Iki Kinyamakuru cyagiye gihinduka uko Tekinoloji yagiye ikura, kugeza ubwo cyatangiye kwandikwa hifashishijwe Imashini aho gukoresha Intoki.

Mu 1609, nibwo Itangazamakuru rihozaho ryashinze imizi mu Mijyi y’Abadage.

Mu 1622, Ikinyamakuru Newes cyaciye agahigo ko kuba Ikinyamakuru cya mbere cyanditswe mu Cyongereza, ndetse gisohoka buri Cyumweru.

Mu 1702, Ikinyamakuru Daily Courant cyaciye agahigo ko kuba  Itangazamakuru cya mbere cyandika buri munsi kigiye hanze.

  • Bite mu Rwanda?

Itangazamuku ryahoze na mbere y’Abakoroni. Gusa, ryakorwaga n’Abiru n’Abatware mu buryo bwa Gakondo.

Aha twavuga nko kumenyesha ibyabaye cyangwa gutanga Amatangazo. Hifashishaga Ingoma n’Ihembe, ababyumise bakamenya ibitangazwa ibyo aribyo.

Mu 1933, nibwo Itangazamakuru rigezweho ryageze mu Rwanda rizanywe na Kiliziya Gatolika binyuze muri “KINYAMATEKA”. Iki Kinyamakuru cyandika cyasohokaga buri Kwezi.

  • Ni iyihe mpamvu Itangazamakuru rifatwa nk’Ubutegetsi bwa Kane?

Itangazamakuru rishobora kugira uruhare rukomeye mu bibera mu Isi, aha akaba ariyo mpamvu ribarwa mu Butegetsi buyoboye Isi.

Muri Mata 1994, mu Rwanda hakozwe Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaga 1,000, 000 baricwa.

Itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza Urwango n’Amacakubiri ndetse no mu gihe cya Jenoside ntiryahwemye gukangurira abicaga kwica.

Iri Tangazamakuru ryorekaga Imbaga, RPF-Inkotanyi n’Ingabo zayo APR, ryarikoresheje mu buryo bwiza ndetse rinayifasha mu guhagarika Jenoside.

Ryakoreshejwe kandi mu bikorwa byo kugarura amahoro n’ituze no kunga Abanyarwanda.

  • Itangazamakuru rigaragara nk’ahantu hava Amaramuko, gusa hari benshi bakinuba bavuga ko ibi binyuranyije n’ibivugwa

Mbarubukeye Etienne uzwi ku izina rya Peacemaker, umwe mu Banyamakuru bamaze igihe mu Itangazamakuru mu Rwanda, mu minsi ishize yaganiriye n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, arigaragariza ko agikora Itangazamakuru ryonyine yiciraga Isazi mu Jisho.

Ati: Nyuma y’uko nshatse nkora mbifatanya n’Itangazamakuru kuri ubu Ubuzima bwarahindutse.

Gusa, inzobere ntizihwema kugaragaza ko Itangazamakuru ryatunga urikora ryonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *