Duhugurane: Sobanukirwa n’Amateka y’Umupira w’Amaguru (igice cya mbere)

0Shares

Bamwe bawita ruhago, abandi bakawita ikimenyabose cyangwa se mukundabantu. Gusa, aya mazina yose abayavuga baba bashaka kwerekena urukundo ruhebuje bakunda umupira w’amaguru.

Bimwe mu bihugu biwifashisha mu kunga ababituye mu gihe cy’amakimbirane, cyangwa se ugakoreshwa mu gihe cyo gukusanya inkugu yo gufasha mu bikorwa bitandukanye.

Ibitandukanye n’ibi, ibihugu byinshi mu Isi, byagize umupira w’amaguru kimwe mu gicuruzwa gikomeye kinabyinjiriza amafaranga atabarika, bidasiganye no kumenyakanisha ibikorwa bifite bibinyujije muri ruhago.

Imiryango mpuzamahanga nayo ntago yasiganzwe inyuma, kuko inshuro nyinshi ikunda kugaragara mu myenda y’amakipe anyuranye, igaragaza ibikorwa byayo.

Ese ni gute umupira w’amaguru wageze mu Isi, ukaba warabaye ikintu kigaruriye hafi imitima y’abayituye?.

Muri iyi nkuru, THEUPDATE yaguteguriye amavo n’amavuko y’umupira w’amaguru, gusa bitewe ni uko ari maremare, turakugezaho igice cya mbere.

Umupira w’amaguru wavumbuwe mu myaka 3000 ishize. Ni ukuvuga imyaka 1000 mbere ya Yesu/Yezu.

Bivugwa ko wavumbuwe n’abaturage bo muri Amerika y’Amajyepfo babaga mu Bwami bugari bwa Aztec. Aba, bakaba barawubazaga mu Rutare, bakawita ukitwa Tchatali.

Mu gukina, bawufataga nk’ikigirwamana cy’Izuba. Kapiteni w’ikipe yatsindwaga bamutambiraga iyo mana y’Izuba, ubuzima bugakomeza.

Mu kinyejana cya kabiri n’icya gatatu mbere ya Yesu/Yezu, nibwo bwa mbere umupira wo gukina bawutera n’amaguru watangiye gukinwa mu Bushinwa.

Aba bawitaga Cuju. Wari ukoze mu ruhu, imbere muri wo urimo amababa. Cuju ikaba yari ikoze nka mpande enye.

Nyuma yaho gato, umupira w’amaguru waje gusakara mu Buyapani, bo bawuha izina rya Kemari.

Mu Buyapani, wakinwaga mu buryo bwo kwishimisha.

Mu kinyejana cya karindwi, nibwo Abagereki bagize iyerekwa ridasanzwe, ku nshuro ya mbere mu Isi hagaragara umupira w’amaguru ushyirwamo umwuka.

Icyo gihe, Abagereki ntibigeze batekereza ko wazaba izingiro ry’Ubuzima ndetse n’igikoresho cy’Ubukungu mu Isi yose.

Mu Bwami bw’Abaromani, umupira w’amaguru witwaga Harpastum.

Wakinwaga gusa n’Abasirikare mu gihe cy’imyitozo, kuko utari wemewe gukinirwa muri Sitade nini zaberagamo indi mikino muri ubu Bwami.

Nyuma gato, baje kuwumenyekanisha, ndetse ugera no ku Kirwa cya Brittanica mu Bwami bw’Abongereza.

Iki gihe, nibwo Abongereza batangiye kumva uburyohe bw’umupira w’amaguru ndetse baranawuvugura cyane.

Mu kinyejana cya cumi na kabiri, nibwo imikino ifatwa nk’Abasekuruza b’umupira w’amaguru yakinirwaga ku Mihanda y’Abongereza.

Ntago wakinishwaga amaguru gusa kuko hazagamo no kuwukinisha ibipfunsi.

Ibi ntago byasiganaga n’urugomo, kuko benshi batahanaga imvune zikomeye kandi bikaba buri gihe.

Mu kinyejana cya cumi na gatandatu, mu Butaliyani hakinwaga umukino wenda kumera nk’umupira w’amaguru witwaga Calcio.

Calcio wari umukino ugoye cyane ndetse wuzuyemo urugomo rudasanzwe kuko mukuwukina hari abahasigaga ubuzima.

Mu 1835, umupira w’amaguru wari ugiye kuzima mu Bwami bw’Abongereza ariko siko byagenze, kuko kuri iyi nshuro winjiye mu Mashuri, abakiri bato batangira kuwukina.

Icyo gihe, byari bigoranye gutandukanya umupira w’amaguru na Rugby kuko byari kimwe ndetse hari ukutumvikana ku ngano y’umupira, umubare w’abakinnyi n’igihe umukino umara.

Mu Mashuri y’Abongereza hakinwaga imikino ibiri yenda gusa.

Iyi yari Rugby yitwaga umukino wo kwiruka ndetse na Eton yitwaga umukino w’amacenga.

Eton niyo ifatwa nk’Umukurambere wa bugufi w’umupira w’amaguru, kuko imikimire y’umupira w’amaguru w’ubu yenda gusa.

Mu 1849, hateranye inama yiga ku bibazo byari mu mukino, iyi yarangiye ntakidasanzwe igezeho.

Mu 1863, i London hateranira inama idasanzwe yasize havutse Ishyirahamwe rya mbere ry’umupira w’amaguru, ryitwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru na Rugby.

Iyi nama kandi yemeje ko mu mupira w’amaguru bitemewe kuwukozaho ibiganza ndetse yemeza byinshi birimo n’ingano y’umukino, ikibuga n’ibindi….

Mu 1862, hashinzwe ikipe ya Notts County. Notts ifatwa nk’kipe ya mbere yemewe yabayeho ndetse n’ubu ikaba igihari.

Mu 1880, amakipe yari amaze kuba menshi, gusa yakinaga agamije kugurisha amatike menshi ku kibuga kuruta gutsinda.

Mu 1885, umupira w’amaguru watangiye gukinwa kinyamwuga, mu 1888 Shampiyona ya mbere yemewe itangirana n’amakipe 12.

Mbere yaho gato, mu 1871 habayeho itangira ry’irushanwa rigikinwa magingo aya rya FA Cup ( Football association challenge cup).

Mu 1878, hakinwe umukino wa mbere mu mateka y’Ibihugu bibiri, uyu wahuje Abongereza na Scotland/Ecose.

Mu 1883, hakinwe irushanwa rya mbere rihuza Ibihugu bitandukanye ryitabiriwe n’Ibihugu bine (4): Abongereza, Scotland, Ireland na Wales.

Mu 1904, Ibihugu birindwi byishyize hamwe bishinga Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru (FIFA).

Ibi bihugu byari; Ubufaransa, Ububiligi, Danimarike, Ubuholandi, Esipanye, Suwede, n’Ubusuwisi.

Nyuma y’imyaka 26, 1930 FIFA itangiza imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi.

Icyo gihe, Abongereza banze kujya muri FIFA igitangira kuko bumvaga ntacyo bibamariye bitewe ni uko aribo bari baravumbuye umukino.

Gusa, mu mwaka wakurikiyeho (1931), baje kuyijyamo ariko ntibahita bitabira igikombe cy’Isi kugeza mu 1950.

Mu gice cya kabiri, tuzagaruka ku mpinduka, ubuyobozi n’abanyabigwi b’umupira w’amaguru ndetse n’uburyo winjiye mu Rwanda n’Afurika muri rusange.

Tuzagaruka kandi ku bidasanzwe umupira w’amaguru wazanye mu Isi ndetse nibyo wahinduye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *