Urakoze, Thank You, Merci, Asante, Weebale n’amagambo akoreshwa mu gushimira. Ntabwo ari ijambo gusa, kuko ryamaze gufatwa nka kimwe mu birango bw’imyitwarire iboneye.
N’ubwo bimeze bitya ariko, hari iminsi mpuzamahanga iri ku ngengabihe [Calendar] yahariwe uyu mugenzo ufatwa nk’ikimenyetso cyo kubahana hagati y’abantu.
Umunsi mpuzamahanga wo kubwira umuntu ‘Urakoze’, wizihizwa tariki ya 11 Mutarama [1] buri uko umwaka utashye.
Uretse uyu munsi kandi, hari n’undi wahariwe ‘Ishema’, wizihizwa tariki ya 21 Nzeri [9] buri mwaka.
- Umunsi mpuzamahanga wo kuvuga ijambo ‘Urakoze’
Mu Cyongereza uzwi nka ‘International Thank-You Day’. Ugamije kwibutsa Ikiremwamuntu akamaro ko kuvuga ijambo ‘Urakoze’ mu buzima bwa buri munsi.
Watangijwe hagamijwe gushishikariza Ikiremwamuntu kugaragaza ishimwe ryabo ku bantu babagiriye neza no guteza imbere umuco wo gushimira mu mibanire yabo.
N’ubwo amateka y’itangira ry’uyu munsi atagaragara neza, bivugwa washyizweho hagamijwe gushimira abantu no kubifuriza ibyiza cyane ko wizihizwa mu ntangiriro z’Umwaka.
Mu bihe bya kera, abantu bo mu bihugu bitandukanye bohererezaga inshuti n’imiryango yabo ubutumwa bubifuriza amahirwe mu mwaka mushya, ubu bukaba bwarabaga bwiganjemo amagambo yo gushimira.
Tariki 11 Mutarama [1], abantu bashishikarizwa kugaragaza ishimwe ryabo mu buryo butandukanye.
Bamwe bandika amabaruwa yo gushimira, abandi bakohereza ubutumwa bugufi banyujije kuri E-mails, mu gihe hari n’abafata umwanya wo kuvuga ‘Urakoze’ ku bantu bose babagiriye neza.
Bikorwa hagamijwe kongera ibyishimo no guteza imbere umubano mwiza hagati y’abantu.
- Umunsi Mpuzamahanga wahariwe gushimira
Mu Cyongereza uzwi nka ‘World Gratitude Day’. Wizihizwa buri uko umwaka utsahye tariki ya 21 Nzeri [9].
Ugamije kongera kwibutsa abantu akamaro ko kugira ishimwe no kugaragaza ko bashimira ku byiza bafite mu buzima bwabo.
Watangijwe na Sri Chinmoy mu 1965. Uyu yari umuyobozi w’itsinda ry’isanamitima mu Muryango w’Abibumbye, hagamijwe guteza imbere umuco w’ishimwe ku isi hose.
Urubuga rwa World Gratitude Day, rugaragaza ko uyu munsi watangirijwe mu Kigo cya East-West Center muri Hawaii.
Mu birori byo gushimira byateguwe na Sri Chinmoy, yatanze igitekerezo cyo kuwugira umunsi mpuzamahanga w’ishimwe.
Abari bawitabiriye bemera kujya bategura ibikorwa byo gushimira buri mwaka ku ya 21 Nzeri [9] mu bihugu byabo.
Mu 1977, Umuryango w’Abibumbye wateguye ibirori byo gushimira Sri Chinmoy ku bw’uyu munsi.
Tariki ya 21 Nzeri [9], abantu bashishikarizwa kugaragaza ishimwe ryabo mu buryo butandukanye.
Handikwa amabaruwa yo gushimira, gutanga impano, gufasha abatishoboye no gufata umwanya wo kuzirikana ku byiza bafite mu buzima bwabo.
Ugamije kandi guteza imbere umuco wo gushimira no kongera ibyishimo mu buzima bwa buri munsi.
Gushimira n’igikorwa gifite inyungu nyinshi mu buzima bwa muntu zirimo: Kongera ibyishimo, Guhuza abantu no Kugabanya Umujagararo w’Ubwonko [Stress].
Iyi minsi ibiri mpuzamahanga yahariwe gushimira, igaragara ko gushimira ari umuco ukomeye ugira uruhare mu guteza imbere imibanire myiza n’ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
Amafoto