Duhugurane: Ni izihe ngaruka zigera ku mwana wakuriye mu Muryango wabanje ku mupimisha ikizamini cy’isano muzi

Umuhanga mu mitekerereze ya muntu (Ohysiologist), Chantal Mudahogora ashimangira ko ingaruka zigera ku mwana wapimwe utumenyetso ndangasano DNA ari nyinshi.

Mu ngaruka zimugeraho, harimo kutabasha kwakira kubura umubyeyi we wamubaga hafi, kutakira ko atakaje umubyeyi wamwitagaho kandi wamukundaga no kuba atakaje inkomoko ye .

Ati”Ku mwana mukuru we rwose ugeze mu gihe cy’Imyaka itanu (5) bishobora kumutera ihungabana rikomeye ndetse ryamuviramo no kwanga ishuri, kwanga gukora ibikorwa byamufasha mu mibereho ye, kwanga uwo yita se ndetse adasize na nyina ufatwa nka nyirabayazana”.

Izindi ngaruka, harimo kwishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi ziturutse ku kuba yarasanze umwe mu babyeyi bamurera atari uwe.

Irindi hungabana rituruka ku kuba atarabwiwe inkomoko ye kuri Papa we cyangwa Mama we w’ukuri no kuba atarabashije kurerwa na Mama we.

Ikindi Mudahogora yagarutse ho gishobora gutera uyu mwana ihungabana, ni igihe yakuwe mu muryango yarererwagamo n’abandi bavandimwe akajya kubaho ubundi buzima busa n’ubumutera kwigunga, bivuye ku cyemezo cyafashwe n’Umugabo n’Umugore.

Mudahogora agira inama ababyeyi mu gihe biyemeje gukoresha ikizamini cya DNA ko baba bagomba kubikora mu buryo butazagira ingaruka ku mikurire y’uyu mwana, ndetse bakanabiganiraho mu buryo buhagije buzarinda uyu mwana guhura n’iryo hungabana ryaturuka ku makuru yahawe ko umwe mu babyeyi bamureraga atari umubyeyi we.

Ati:”Ubusanzwe ababikora bakagombye kubikora ndetse bagatanga ibisubizo barebye no ku ngaruka zigera kuri uwo mwana kuko biba ari ibintu bigoye kwakira ku mwana kuko aba yibaza uko atawe n’uwo yafata nk’umubyeyi we”.

Icyo Amategeko avuga ku gupimisha umwana ukwekwaho kuba atari uw’uwo muryango mu buryo bwuzuye

Umunyamategeko Gatari Steven avuga ko ku ruhande rw’umugabo, yemerewe gupimisha umwana mu gihe ashidikanya ko ari uwe.

Ati:”Igihe abashakanye umwe akeka mugenzi we kuba yaramuciye inyuma, mu gihe ashaka ikimenyetso kibatandukanya, atanga ikirego mu Rrukiko rukamuha ububasha bwo gupimisha umwana, bikamufasha kubona ikimenyetso yifuzaga”.

Akomeza asobanura ko bitera ingaruka nyinshi, kuko n’ubusanzwe abafata icyemezo cyo gupimisha umwana DNA, n’ubundi baba basanzwe babanye mu makimbirane.

Yunzemo ko byakabaye byiza abafashe uyu mwanzuro wo gupimisha bashatse uburyo bwo kubikoramo budateza ingaruka ku mwana cyangwa n’andi makimbirane mu muryango.

Bamwe mu babyeyi batandukanye batanga ibitekerezo bavuga ko, gupimisha DNA, byagakozwe n’ababyaranye batabana kugira ngo umugabo yemere neza ko uwo mwana ari uwe koko.

Umwe ati:”Igihe abashakanye byemewe n’amategeko babyaranye nta mpamvu yo kuba bapimisha abana babyaranye kuko bigaragaza ikizere gike bafitanye”.

Undi ati:”Njyewe umugabo wanjye aramutse agiye gupimisha abana twabyaranye DNA, agasanga ari abe byantera igikomere kuko naba mbonyeko n’ubwo tubanye atanyizera”.

Imibare yatangajwe n’Ikigo gikora akazi ko gupima DNA cyagaragaje ko abagabo 780 bakoresheje iki kizamini muri 2022/23 bashaka kumenya ko koko abana barera ari ababo.

Iki kikaba ari ikimenyetso kigaragaza ko abagabo bapimisha abana bakeka ko atari ababo bazamutse cyane, aho mu mwaka wa 2021 bageraga kuri 599 bavuye kuri 424 bariho muri 2020/21 ndetse na 246 muri 2019/20.

Guhera tariki ya 01 Nyakanga 2018 kugeza kuwa 30 Kanama 2019, abagabo 198 nibo bakoresheje Ikizamini cya DNA, bashaka kumara impaka niba abana babyaranye n’abagore babo ari ababo koko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *