Duhugurane: Menya impamvu itera abavutse mu Myaka y’i 1980-1990 gukererwa no kwica gahunda

0Shares

Isi y’ubu irihuta. Bitewe n’ibyo abantu bakeneye ngo babeho, usanga nta mwanya wo gupfusha ubusa mu buzima bwa buri munsi. Bityo, iyo udacunganye no kubahiriza igihe usanga bigoranye.

Bamwe usanga baranjwe inshinga no kudatakaza igihe, mu gihe abandi usanga ntacyo bibabwiye.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2014, bwerekanye ko Umunyamerika umwe muri batanu akererwa umunsi umwe mu cyumweru.

Abahanga mu bucukumbuzi, bakagaragaza ko iki kibazo kigaragara cyane ku bantu bavutse hagati ya 1980-1990.

  • Hari abantu bumva gukererwa ntacyo bibabwiye?

Grace Pacie, umwanditsi w’Umwongereza yahoraga yifuza kumenya impamvu ihora imutera gukererwa maze ibyo yabonye abyandika mu gitabo yise “Late!: A timebender’s Guide to Why We Are Late and How We Can Change” (Impamvu dukererwa n’uko twabihindura).

Ati:”Ku ruhande rumwe hari abo nita ‘abarengezi b’igihe ‘ aba iteka usanga bari imbere y’igihe. Abandi nkabita abahanga b’igihe n’abandi bihariye”.

Grace Pacie aganira n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC yagize ati:”Abahanga b’igihe ntabwo bakunda ibintu bihoraho. Ntibakunda imirimo imwe ihoraho kandi barambirwa vuba. Dushobora guha umwanya ikintu kidushishikaje kandi tukagikora neza igihe ari umwanya wabyo”.

Grace akomeza asobanura ko kugirango umenye umuntu ukererwa bisaba gusa kureba aho akorera ngo usangamo akajagari kurusha ahandi hose.

Ati:”Usanga atararangiza ikintu mu gihe arimo gutangira ikindi”.

  • Ni iki gitera abantu bamwe gukererwa kurusha abandi?

Igisubizo gishobora kuba kiri mu miterere ya buri umwe bitewe n’uko abyumva cyangwa abibona, nk’uko umwanditsi David Robson wanditse Igitabo ‘Expectation Effect’ yabisobanuriye BBC.

Kuri Robson guhora wakererewe bihuzwa n’uko bijyanye n’imiterere y’imitekerereze ya buri umwe.

Ati:”Ushobora gupima iyo miterere wibaza ku gipimo cyo kuba ku murongo, gutunganya ibintu cyangwa se kubahiriza igihe cya muntu”.

N’ubwo Grace we abona ko abantu bafite igihe cyo gukoresha, bakibamo mu buryo butandukanye.

Ati:”Dufite uko tubona igihe mu buryo butandukanye. Buri muntu afite uko abona iminota ye, ntabwo bisa n’iby’undi cyangwa se ngo bireshye”.

Igihe gishobora kwihuta kuri wowe ariko kuri njye kigenda gahoro. Dushobora guhugirwa mu kuntu rwose tukibagirwa ibijyanye n’igihe.

Ariko na none iyo dufite igihe ntarengwa dushobora gukora neza kurushaho.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu mitekerereze bo muri Kaminuza ya Washington mu 2016, bwibanze by’umwihariko ku isesengura ry’uko abantu bumva igihe.

Mu igerageza rimwe abantu bari bafite igihe runaka cyo kurangiza igihe, ndetse bari bemererwe kureba ku isaha.

Ariko uwo murimo wari wateguwe mu buryo ari mwiza kandi urangaza abawukora rwose ku buryo batibuka no kureba ku isaha.

Ibyavuyemo, byerekanye ko hari abisanzwe barushije abandi gukoresha igihe cyabo neza kandi bagakoresha ubushobozi bwabo mu kubahiriza icyo bafite.

Grace ati:”Bimwe mu byavuyemo, byari bitunguranye kandi bishobora kuba ari ingenzi cyane, ni ukumenya ko abantu bubahirije igihe bahawe n’ubusanzwe batajya bakererwa”.

Abahanga b’igihe akenshi baba bari aho bagomba kuba bari ku gihe cyagenwe mu bintu by’ingenzi kuri bo, nk’inama cyangwa urugendo rw’Indege.

Ati:”Dushobora kubahiriza igihe iyo bitureba, bivuze ko biba bitureba mu gihe hari ingaruka zituzaho igihe twakererewe”.

Igihe tutita ku gihe n’umwanya n’ubwo haba hari amatariki cyangwa igihe runaka cyatanzwe ariko ntangaruka bifite, kenshi usanga ari nk’ibirori by’umubano bisanzwe.

Ku bw’uyu mwanditsi, ibi bishobora kuguteza ibibazo n’abandi bantu, kuko bubaha ishusho y’uko utita ku byabo cyangwa utabitaye ho.

Ati:”Ntekereza ko kwita ku gihe ari ingenzi, kuko iteka iyo twiyemeje kubahiriza igihe, uko tubigenza. Kuhagera mbere, kuhagerera ku gihe cyangwa gukererwa, bitugura ho ingaruka uko byagenda kose”.

Inzobere zivuga ko kubahiriza igihe bishobora gukosorwa, ndetse n’indi miterere isa n’idakwiriye mbere y’igihe.

Kimwe mu bibazo bikomeye David Robson yabonye mu kugerageza kubahiriza igihe ku bantu, ni uko usanga hari bamwe bumva ko gukererwa ari kimwe mu bibagize.

Ati:”Usanga hari abivugira ko biri mu maraso no mu migirire yabo ku buryo usanga batanemera kugerageza guhindura iyo myitwarire”.

Nyamara ingingo y’uko imiterere atari ikintu gihoraho iteka, cyangwa se ikintu uvukana, ahubwo  ikintu gishobora kwitabwa ho ari ingingo nshya abahanga mu mitekerereze barimo gukora ho muri iki gihe.

Robson yemeza ko umuntu ashobora kwitara neza ahereye ku mpinduka zoroheje akabasha guhinduka umuntu uri maso ku gihe.

Ati:”Ushobora gukora ibintu nko gushyira ho gahunda irambuye y’umunsi cyangwa se ugafata umwanya wo gushyira ibintu ku murongo, aho ukorera cyangwa urara mu gihe bijagaraye. Ibintu tuzi neza ko abantu bita ku bintu bakora”.

Uko warwanya ingeso yo gukererwa

  • Tekereza neza icyo gukererwa bivuga. Byaba byiza kuhagera mbere y’igihe
  • Gukererwa bibabaza abandi kandi bikangiza isura yawe imbere yabo.
  • Gerageza kuhagera mbere y’iminota 10, kuko ari byiza kurusha gukererwa iyi minota.
  • Tegura ushyire mu ngiro gahunda zawe n’uburyo bwo gusohoka mu gikorwa cyangwa mu nzu.
  • Abantu benshi bagorwa no kubyuka, gusohoka mu nzu gusoza, guhaguruka bigatuma bakererwa. Bitegure utangire kubyitoza.
  • Shyira ibintu ku gihe.
  • Shyira ‘Alarm ‘ ya Telefone muri gahunda zawe z’umunsi.
  • Niba ugorwa no kumenya ibintu runaka igihe bifata, hera ku bintu byoroshye ariko bifata igihe nko kwitegura mu gitondo umenye igihe bifata.
  • Gabanya gukora byinshi icyarimwe.
  • Ibuka, inshuti nziza ni isaha! Yirebeho kenshi niyo ikubwira ko igihe cyo gukora iki na kiriya cyegereje cyangwa kigeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *