Duhugurane: Kubera iki Abakobwa bishora mu Rukundo n’Abasore bafite Ingeso zidasobanutse

Ni kenshi umukobwa azaba azi neza ko uwo musore uhora amwandikira akanamuhamagara atari mwiza kuri we, ariko agakomeza kumuha urukundo rwe.

Ibi biterwa n’iki, muri iyi nkuru, tugiye kubiva imuzingo.

Benshi mu bakobwa n’abagore bahura n’ibibazo byo guhabwa bike kurenza ibyo batanga.

N’ubwo batabasha gusobanukirwa impamvu, abahanga bavuga ko mu mpamvu zibitera harimo; Ikibazo byo mu mutwe baba baratewe n’abo bakundanye nabo, aho baba batuye n’ibindi.

Zimwe muri izi mpamvu harimo;

  • Kwiburira icyizere

Iyo umukobwa atigirira icyizere, aba atekereza ko ntacyo ashoboye akibwira ko akeneye umusore wo kumuha ibyo yiburiye.

Abahanga bavuga ko uku kutigirira icyizere biterwa n’impamvu zitandukanye z’ubuzima yahuye nabwo.

  • Gutinya kubaho wenyine

Umukobwa wese utinya kubaho nta mukunzi afite, bimuviramo gukundana n’abasore badafite gahunda bikarangira bamubabaje.

Kuba Sosiyete imusaba gushaka umukunzi bituma ahubuka nawe akibwira ko kuba wenyine bitamubereye.

  • Afite ibibazo byo gutinya gutandukana nawe

Umukobwa utinya gutandukana n’umusore yisanga yagumanye n’utari mwiza kuri we.

  • Kutagira ubushobozi

Ubushobozi buke ni umutego abakobwa benshi bagwamo bakisanga mu rukundo rumeze nk’ikuzimu.

Aha, uyu musore amuyoboza amafaranga ubundi akamwangiza cyane.

Umukobwa uzabasha kumenya byinshi kuri ibi ndetse agashaka n’ibirenze, bizamufasha kwitandukanya n’urukundo rubi.

Kubasha kwitandukanya n’urukundo rubi rero, umukobwa asabwa kumenya ko yihagije, ndetse akigirira icyizere.

Akirinda gusaba ubufasha kubo abonye bose , akigenga ndetse agakorera amafaranga ye.

Ikindi, asabwa gushyiraho imipaka, ndetse akagira umujyanama mwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *