Duhugurane: Impamvu tariki ya 01 Mata ifatwa nk’Umunsi wo kubeshya

Buri uko umwaka utashye, abatari bacye mu batuye Isi bafata tariki ya 01 z’Ukwezi kwa Mata [4] nk’umunsi wo kubeshya.

Kubera iyi tariki ariyo ifatwa nk’umunsi wo kubeshya, mu gihe nyamara n’andi mezi agira itariki ya mbere.

Muri iyi nkuru, tugiye kubavira imuzi n’imuzingo ibijyanye n’iyi tariki ngarukamwaka itavugwaho rumwe.

Uyu watangiye gufatwa nk’umunsi wo kubeshya guhera mu mwaka w’1564 ku ngoma y’Umwami w’Abafaransa Charles wa 9 (IX).

Icyo gihe, kuri iyi tariki nibwo umwaka mushya watangiraga aha mu Bufaransa, hagendewe ku ngengabihe ya Julien “Calendrier Julien”.

Abafaransa batangiraga umwaka bishima bahana impano zitandukanye, by’umwihariko ibyo kurya nk’uko bisanzwe kugeza ubu. Muri iyo myaka, ayo mafunguro yabaga yiganjemo Amafi.

Nyuma y’igihe, Umwami Charles IX yaje guhindura iyi tariki, aca iteka ko umwaka uzajya utangira ku ya 1 Mutarama.

Ntibyakuraho ko Abafaransa bakomeza kwishimisha ku ya 1 Mata, ari nako bakomeza guhana impano.

Bamwe muri bo, batangiye guhana impano z’impimbano [bihwanye no kudakoresha ukuri nk’uko byari bisanzwe].

Ibi rero byaje kuba akamenyero uko umwaka utashye, ari na ho uyu munsi waje gufatwa nk’umunsi wo kubeshya.

Byaje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi nk’Ubuholandi, Suwede, Portugal, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi ndetse bigera no mu Rwanda.

Mu bwongereza naho uyu munsi urizihizwa, aho uzwi ku izina rya “April’s fool day”.

Muri Ecosse barawihiza cyane kurusha no mu Bufaransa aho wakomotse, kuko bo bageza no ku ya 2 Mata bakibeshyanya. N’umwe mu minsi bakunda cyane muri iki gihugu.

Mu gihugu cya Espagne ho bawihizia tariki 28 Ukuboza, bakawita “día de los santos inocentes” naho mu Buhinde ho bawizihiza ku ya 31 werurwe.

Muri ibyo bihugu ariko, bamenyereye iby’uyu munsi ku buryo badahahamurwa n’ibinyoma bikakaye biwuvugwaho.

Za Radiyo, Televiziyo n’imbuga za Interineti, ntibatinya gusohora ikinyoma kabone n’iyo haba ari mu makuru ubusanzwe atarangwamo impuha cyangwa gutera urwenya.

Uyu munsi wo kubeshya, abantu benshi bamaze kuwumenya ku buryo ahenshi n’ibiba ari ukuri bifatwa nk’ibinyoma kugeza igihe umuntu yiboneye ko ari ukuri koko.

Aha twavuga nk’ibyabaye mu 2004, ubwo urubuga rwa Google rwatangazaga ko rwafunguye serivisi ya Gmail yo kohereza ubutumwa kuri Interineti, ariko kubera ko benshi bari bazi ko ari umunsi wo kubeshya, ntibigeze babiha agaciro kugeza igihe baboneye ko koko ari ukuri.

Uyu munsi ariko, ufite n’ingaruka zikomeye haba ku mibanire, ku buzima n’ibindi, aho abantu bagira ubwoba cyangwa umutima woroshye, iyo babeshywe kuri uyu munsi bamwe bishobora kubaviramo guhungabana bikomeye ndetse bamwe bikanabaviramo gupfa.

N’ubwo mu Rwanda bitajyanye n’umuco, uyu munsi umaze kumenyerwa ndetse benshi bawizihiza babeshyanya, aho no mu bitangazamakuru uyu muco wamaze kuhagera, dore ko hari amakuru amwe atangazwa nyuma bakaza kuvuga ko byari ibinyoma bijyanye n’uyu munsi.

Hari igihe wabeshya ugirango uri kwizihiza uwo munsi, maze nyuma bikakugaruka, ukaba wahita utakarizwa icyizere n’ubunyangamugayo. Aha, nk’abubatse Ingo zishobora gusenyuka ndetse n’izindi ngaruka zitari nziza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *