Duhugurane: Icyafashije ‘Mukarugwiza’ gutera Umugongo FDLR akava mu Mashyamba ya DR-Congo

Mukarugwiza Epiphanie wahoze mu mutwe wa FDLR, ahamya ko imiyoborere y’u Rwanda yimakaza kubanisha abanyarwanda iri mu byatumye afata icyemezo cyo gucika bagenzi be akava mu mashyamba ya Congo.

Mu 1992, nibwo Mukarugwiza Epiphanie yinjiye mu gisirikare cy’ingabo zatsinzwe (FAR).

Akirangiza imyitozo ya gisirikare, Mukarugwiza Epiphanie yagumye i Gako kugeza igihe umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi washyirwaga mu bikorwa n’ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.

Nyuma yo gutsindwa n’ingabo z’Inkotanyi mu rugamba rwabereye i Kabgayi, Mukarugwiza Epiphanie, byabaye ngombwa ko imyambaro ya gisirikare ayikuramo yambara isanzwe ahitamo guhungana n’abaturage.

Bavuye mu Rwanda bageze mu cyahoze ari Zaire, maze batangira ubuzima bw’amashyamba mu bice bya Ubundu.

Mu myaka isaga itatu bamaze mu mashyamba ngo bwari ubuzima bushaririye.

Mu 1998 babonye ubutabazi ku bashakaga gutaha bakigobotora ingoyi y’abari barabagize ingaruzwamuheto n’abasize bakoze Jenoside, ubwo bohererezwaga indege i Kisangani.

Aha i Kisangani ngo ihurizo ryabaye iryo gucyura abatarashakaga gutaha.

Mukarugwiza Epiphanie, ashima imiyoborere ya Perezida Kagame kuko ari yo yatumye bava mu mashyamba bakaza gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Nyuma y’amahoro n’umutekano yabonye akigera mu Rwanda, abiheraho atanga ubutumwa ku bananiwe gufata umwanzuro wo gutahuka.

Mukarugwiza Epiphanie, ubu afite imyaka isaga 50, yavukiye mu yahoze ari Komine Ngoma ubu ni mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, ubu ariko atuye ku Cyasemakamba mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *