Duhugurane: Dutemberane mu gihugu gituwe n’abantu 27 gusa (Amafoto)

Iyi si dutuye, irangwa n’ibintu bitandukanye by’umwihariko ikiza ku mwanya wa mbere mu kumenyekana kikaba ari ibinyabuzima.

Gusa, iyo winjiye mu bumenyi bw’Isi, ntabwo busigana n’ikitwa Ibihugu. Akenshi iyi havuzwe Ibihugu, humvikana ubuso bwabyo, umubare w’ababituye n’ibindi..

Bitandukanye n’ibisanzwe bimenyerewe ko Igihugu kigomba kuba gifite umubare munini w’abantu cyangwa ubuso nk’ubwo, muri iyi nkuru twabateguriye kubaganiriza ku gihugu gituwe n’abantu 27 gusa, bari ku buso bwa Kilometero kare 10 na Metero zirengaho gato 400. Iki gihugu ntakindi ni Sealand.

Sealand n’Igihugu gito cyane kuko abagituye barutwa n’abatuye Leta ya Vatikani mu Butaliyani.

Sealand iherereye ku Mugabane w’u Burayi, mu Majyaruguru y’u Bwongereza, mu Majyaruguru y’Inyanja ku nkengero ya Suffolk. 

Cyahimbwe n’Umwongereza witwaga Patrick Roy Bates. Yavutse tariki ya 27 Nyakanga mu 1921, asoza urugendo rwe rwo ku Isi tariki 9 Nzeri 2012.

Ibwo Intambara ya kabiri y’Isi yari irimbanyije mu 1942 nibwo Patrick yatangaje ko yahimbye iki gihugu, ndetse kiza kubona Ubwigenge mu 1967.

Nk’ibindi bihugu, Sealand ifite Ibirango biyiranga birimo; Ibendera, Indirimbo y’Igihugu n’Ingabo (Igisirikare).

Michael Roy Bates, Umwana wa Patrick Roy Bates niwe Perezida w’iki gihugu (Leta), aho afashwa n’Amanisitiri batandukanye.

Abatuye Sealand, batunzwe n’Umwuga w’Uburobyi. Ku bijyanye n’Ubukerarugendo, ku Mwaka Sealand isurwa n’Abakerarugendo basaga 1,000,000.

Amafoto

May be an image of 1 person and text
Michael Roy Bates, niwe uyobora Igihugu cya Sealand

 

No photo description available.
Ibendera rya Sealand

 

May be an image of submarine

May be an image of 1 person

No photo description available.

May be an image of text

No photo description available.

May be an image of text

 

Habimana Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *