Duathlon: Gatete Vital na Uwiringiyimana Liliane begukanye Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona

Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2023, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon ryateguye Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona.

Uyu munsi wakiniwe mu Mujyi wa Kigali, abakinnyi basiganwa Intera ya Kilometero 5 n’Amaguru, Kilometero 20 n’Igare ndetse na Kilometero 2,5 ku maguru.

Abakinnyi bakoresheje Inzira ya; UNILAK- RWANDEX – KIMIHURURA (mu MYEMBE) – KIMIHURURA CAMP GP – RUGANDO – ROUND ABOUT CONVENTION & RADISSON BLUE.

Ni Irushanwa ryakiniwe mu Mvura y’Urujojo yaguye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu, gusa iyi ikaba itigeze ikoma mu Nkokora abakinnyi ndetse n’abakunzi batari bacye bari ku nzira abakinnyi bakoreshaga.

Iyi Kigali Duathlon National Championship yegukanywe na “Gatete Vital” ukinira Ikipe ya Muhazi Triahlon Club, mu gihe mu bagore yatwawe na “Uwiringiyimana Liliane” ukinira Ikipe ya Huye Triathlon Club.

Mu Kiciro cy’abakoresha Amagare asanzwe “Pinebaro”, yegukanywe na “Mufiteyesu Emmanuel”, mu gihe mu bafite Ubumuga “Para-Duathlon”, yegukanywe na “Rukundo Augustin” ukinira Ikipe ya Huye.

  • Ibihembo

⏯️ Abagabo

1️⃣ Gatete Vital (1h 2’ 15”)
⏮️ Ikipe: Muhazi Triathlon Club

2️⃣ Ngendahayo Jeremi (1h 04’ 45”)
⏮️ Ikipe: Sporting Club de Karongi

3️⃣ Tuyisenge Samuel (1h 06’ 05”).
⏮️ Ikipe: Cercle Sportif de Karongi

⏯️ Abagore

1️⃣ Uwiringiyimana Liliane (1h 23’ 09”)
⏮️ Ikipe: Huye Triathlon Club

2️⃣ Uwizeye Valentine (1h 23’ 49”)
⏮️ Ikipe: Gisenyi Beach Triathlon Club

3️⃣ Mukamuhire Irene (1h 25’ 24”)
⏮️ Ikipe: Huye Triathlon Club

⏯️ Amagare asanzwe (Abatarabigize Umwuga)

1️⃣ Mufiteyesu Emmanuel (1h 09” 00”)
2️⃣ Nizeyimana Eric (1h 11’ 40”)
3️⃣ Ndikubwimana Jean de Dieu (1h 21’ 06”).

⏯️ Para-Duathlon

1️⃣ Rukundo Augustin (1h 26’ 34”).
⏮️ Ikipe: Huye Triathlon Club

Nyuma y’uyu Munsi wa Kabiri, Umunsi wa Gatatu uzakomereza mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo tariki ya 16 Ukuboza 2023, hakinwa “Mayaga Duathlon”.

Umunsi wa mbere wakiniwe mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru tariki ya 04 Ugushyingo 2023, wegukanwa na Ngendahayo Jeremi mu bagabo na Uwiringiyimana Liliane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *