Dr Patrice Motsepe yashimye Perezida Kagame wahaye u Rwanda ‘Sitade ijyanye n’igihe’

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, Dr. Patrice Motsepe yifanyije na Perezida Kagame mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Sitade Amahoro ivuguruye.

Iyi Sitade yatashywe kuri uyu wa 01 Nyakanga 2024, nyuma yo kumara hafi Imyaka 2 n’igice ivugururwa hagamijwe kuyijyanisha n’aho ibikorwa bya Siporo bigeze.

Dr. Motsepe wari mu bihumbi bisaga 45 byari muri iyi Sitade, mu ijambo yagejeje ku bari aho yagize ati:”Iyi Sitade n’imwe mu zigezweho ku Mugabane w’Afurika ndetse no ku Isi muri rusange”.

Mu rugwiro rwinshi, yakomeje agira ati:”Twe nk’Abanyarwanda, nk’Abanya-Afurika, dukwiriye guterwa ishema no gushimira Perezida Kagame, waduhaye Igikorwaremezo nk’iki twarashye uyu munsi”.

Yunzemo ati:”Ndifuza kuzagaruka mu Rwanda, ndeba umukino w’Ikipe nziza mu Rwanda ikina n’inziza muri Afurika. Impano u Rwanda rufite, ndetse n’umuhate rushyira mu kuzikuza, ntagushidikanya ko u Rwanda ruzaba imwe mu Ikipe z’Ibihangange muri Afurika”.

Amakuru THEUPDATE ifite n’uko gutahaza ku mugaragaro iyi Sitade byari kuzakorwa tariki ya 04 Nyakanga  umunsi u Rwanda ruzaba rwizihizaho Imyaka 30 ishize Igihugu kibohowe, ariko Minisiteri ya Siporo ihitamo ko ifungurwa kuri uyu wa 01 Nyakanga, mu rwego rwo kwirinda guhuza ibi birori byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *