Umunya-Afurika y’Epfo w’Imyaka 63, Patrice Tlhopane Motsepe uzwi nka Dr. Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.
Ni nyuma y’amatora yabereye i Cairo mu Misiri [Egypt], ku kicaro cy’iyi mpuzamashyirahamwe.
Aya matora yo kuri uyu wa 12 Werurwe 2025, yemeje ko Motsepe azakomeza kuyobora CAF mu myaka ine (4) iri imbere. Bivuze ko azayobora kugeza mu 2029 ntagihindutse.
Dr. Motsepe yahundagajweho amajwi nyuma yo kumushimira kuba yarahanganye n’ibibazo by’ubukungu byagaragaraga mu banyamuryango ba CAF.
Ku buyobozi bwe, CAF yanditse amateka mashya mu gikombe cy’Afurika cy’Ibihugu [AFCON], cyabereye muri Ivory Coast mu mwaka w’i 2023.
Iki gikombe, cyarebwe n’abarenga Miliyari 1 na Miliyoni 400 ku Isi yose.
Hari kandi kuba yarashoboye kongera amafaranga mu marushanwa akomeye ategurwa na CAF, muri Manda ishize.
Aya arimo; CAF Champions League, CAF Confederations Cup n’Igikombe cy’Afurika cy’Abagore.
Gutanga Kandidature z’abifuza kuyobora CAF, byarangiranye n’Ugushyingo kw’i 2024.
Nyuma yo kongera gutorwa, Dr. Motsepe yavuze ko intego y’iyi myaka ine, ari uguteza imbere umupira w’amaguru ny’Afurika ugahangana ku Isi hose.
Ati:”Tuzakora ibishoboka byose, ubukungu bwacu butajegajega, no gushora mu bikorwaremezo”.
