Dr. Agnes Kalibata Umuhanga akaba n’impuguke mu by’ubuhinzi mu Rwanda kuri ubu uyoboye Umuryango uharanira kurengera ibidukikije muri Afurika AGRA (Alliance for a Green Revolution in Africa) yashyizwe muri komite ngishwanama ya Perezida w’Inama ya COP28 ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.
Ni inama izabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Gushyingo uyu mwaka.
Inama ya COP ni inama mpuzamahanga ihuriwemo n’ibihugu binyamuryango n’abandi bafatanyabikorwa irebera hamwe ingamba zikwiye gufatwa na politiki ikurikizwa mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere.
COP28 izaba ari urubuga rukomeye ruzahuza ibihugu, imiryango, ndetse n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku isi kugira ngo barebe icyakorwa mu gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.
Dr. Kalibata nk’umwe mu bagize Komite Ngishwanama ya Perezida wa COP28, azagira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo kuyobora ibiganiro no gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Mu butumwa yashyize ahagaragara nyuma yo guhabwa uyu mwanya, Dr. Kalibata yagize ati:”Nejejwe no kujya muri komite ngishwanama ya Perezida w’Inama ya COP28 ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere. Nta kintu cy’ingenzi uyu munsi kurusha guhuriza hamwe kugira ngo tugire uruhare mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ikirere”.
“Imihindagurikire y’ibihe irimo iragenda ihinduka ikibazo gikomeye cyugarije uyu mubumbe wacu, kandi ndumva niyimeje gukorana n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo tubashe gukemura iki kibazo. Niteguye kubasangiza ubunararibonye bwanjye no gukorana n’abandi banyamuryango kugirango hagire ibikorwa mu buryo bwihuse kandi bifite ireme.”
Dr. Agnes Kalibata yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworori mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2008 kugeza 2014, akaba kuri ubu ayoboye Umuryango wa AGRA kuva mu mwaka wa 2014.