DR – Congo: Uruzinduko rw’Intumwa ya Trump rwasize ‘Abanyamerika 3’ bakatiwe urwo gupfa barekuwe

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarekuye Abanyamerika batatu yari yarakatiye igihano cy’Urupfu. Bashinjwaga kugira uruhare mu bikorwa byo gushaka guhirika Ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Nyuma yo gukatirwa igihano cy’Urupfu, Tyler Thompson, Benjamin Zalman na Marcel Maranga, iki gihano cyaje guhindurwamo icya burundu.

Iki gihano cya Burundu, bazagikomereza iwabo muri USA, nk’uko Ibiro bya Perezida wa DR – Congo byabitangaje.

Muri Gicurasi y’Umwaka ushize, itsinda ryari riyobowe na Christian Malanga, Umubyeyi wa Marcel Maranga, ryateye urugo rwa Vital Kamerhe, uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya DR – Congo.

Cyari kigizwe n’abantu 39 barimo Abanyamerika, Umwongereza, Umubiligi n’Umunya-canada.

Muri iki gitero cyafashwe nka Coup d’Etat, ntabwo cyahasanze Kamerhe, ariko cyahitanye umwe mu barinzi barindaga aho bari bagabye Igitero.

Uretse aha ku rugo rwa Kamerhe, banagabye kandi Igitero ku biro bya Perezida wa DR – Congo, Palais de la Nation.

Abari bashinzwe kurinda Urugo rwa Kamerhe, bahise barasa bamwe mu bari bagabye iki Gitero, Christian Malanga ahita apfa.

Ukurekurwa kw’aba bagabo batatu, gukurikiye uruzinduko rwa Massad Boulos, intumwa ya Perezida Donald Trump ishinzwe Afurika, wagiriye uruzinduko muri DR – Congo.

Uruzinduko rwa Massad Boulos rwari rugamije guhura na Perezida Tshisekedi mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DR – Congo.

Aha mu Burasirazuba bwa DR – Congo, Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 urwanya Ubutegetsi bwa Kinshasa, umaze gufata Imijyi ikomeye irimo Goma na Bukavu.

Leta ya DR – Congo ishinja iy’u Rwanda gufasha Umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rushinja DR – Congo kwifatanya n’Inyeshyamba za FDLR zigizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu bihe bitandukanye, u Rwanda rwahakanye ibyo rushinjwa na DR – Congo, ruvuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.

May be an image of 4 people and helicopter

 

Habimana Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *