Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akaba n’umuhuza mu bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko atewe impungenge cyane n’umutekano muke wongeye kwaduka mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru aho imirwano yongeye kubura hagati y’imitwe itandukanye ndetse n’ingabo za Leta FARDC n’umutwe wa M23.
Uhuru Kenyatta yasabye ko imirwano ihagarara hakubahirizwa amasezerano y’amahoro ya Luanda ndetse impande zombi zikagaruka ku nzira y’amahoro ya Nairobi.
Yatangaje ko kandi atewe impungenge n’imirwano imaze iminsi ibiri muri Kivu y’Amajyaruguru yibasiye abasivile bigatuma benshi bakurwa mu byabo.
Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Atangaje ibi kandi mugihe u Rwanda rwagaragaje impungenge mu kugenda biguruntege kwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu kubahiriza amasezerano y’Amahoro ya Luanda, bikagaragazwa n’uko Congo igenda yanga ingingo zimwe na zimwe zikomeye zigaragara muri aya masezerano.
Ibi kandi bishimangirwa n’imyigaragambyo iherutse kuba muri iki gihugu yamagana ingabo z’umuryango wa EAC zishinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yatangaje ko ibi byatewe no kuba Leta ya Congo ibeshya abaturage bayo ku bikubiye muri aya masezerano.