DR – Congo: FARDC na M23 barashinjanya kurenga ku gahenge ko guhagarika Ubushyamirane nyuma yo gukozanyaho

0Shares

Imirwano ikomeye ku cyumweru i Masisi yasize M23 na FARDC bashinjanya kurenga ku gahenge.

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 washinje ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ko zagabye igitero mu byaro byo muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru, nyuma y’amezi arenga atandatu hari agahenge.

Itangazo rya M23 rivuga ko icyo gitero cyo ku cyumweru cyabaye saa cyenda z’amanywa (15h) mu byaro bya Busumba, Kirumbu, Kibarizo na Kilorirwe hamwe no mu nkengero zaho.

FARDC yahakanye ibivugwa na M23, ivuga ko ikomeje kubahiriza agahenge.

Hashize igihe hari amakuru ko impande zombi zirimo kwitegura imirwano.

Mu itangazo, umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, avuga ko icyo gitero kigaragaza ko guverinoma ya Kinshasa “yatangije ku mugaragaro gahunda gashozantambara yayo nkuko yatangajwe na Perezida Tshisekedi mu ijambo yavuze mu nama y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye [ONU]…”

Kanyuka ati: “M23 yamaganye iki cyemezo kitarimo gushyira mu gaciro cya Perezida Tshisekedi cyo gushyira imbere kubura imirwano yirengagiza ibyo asabwa byo kurangiza intambara mu mahoro”, yongeraho ko M23 yiteguye “kwirwanaho”.

M23 ivuga ko iki gitero cya FARDC ari “ukurenga ku nshuro ya kenshi ku gahenge gukozwe n’ingabo za guverinoma ya Kinshasa, zikomeje kurenga ku byemezo by’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Bujumbura ku itariki ya 4 Gashyantare (2) 2023”.

Ariko Liyetona Koloneli Ndjike Kaiko, umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru, yavuze ko ibivugwa na M23 ari “urwitwazo rwo guha ishingiro gusubira mu birindiro yari yaravuyemo mu rwego rw’agahenge igamije guhuma amaso amahanga”.

Yongeyeho ko mu gihe FARDC “yaba igabweho igitero ku birindiro byayo, yiteguye kandi yiyemeje guhangana n’icyaba cyose”.

Mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya ONU, Tshisekedi yongeye gushinja M23 gufashwa na leta y’u Rwanda – ikirego u Rwanda rwakomeje guhakana – ndetse ko itubahirije ibyemejwe mu nama z’i Nairobi muri Kenya byo gushyirwa ahantu hamwe, hagamijwe kwamburwa intwaro.

Ati: “[M23] Barimo gusaba ibiganiro, batazigera babona.”

Hashize ibyumweru intara ya Kivu ya Ruguru ihawe umutegetsi mushya, Général-major Peter Cirimwami Nkuba, wagizwe guverineri wa gisirikare w’agateganyo w’intara ya Kivu ya Ruguru ya DR Congo, itegetswe n’igisirikare kuva mu 2021.

Mu kwezi gushize, Gen Maj Cirimwami yasuye ibirindiro bya FARDC muri teritwari ya Nyiragongo kugira ngo arebe uko ingabo zihagaze, nkuko FARDC yabitangaje mu butumwa bwa videwo ku rubuga rwa X, rwahoze ruzwi nka Twitter.

Amakuru avuga ko imirwano yo ku cyumweru yatumye abantu babarirwa mu magana bava mu ngo zabo barahunga.

Uruhande rwa leta ruvuga ko abarimo kurwana na M23 atari ingabo za leta ahubwo ari amatsinda y’abitwa Wazalendo.

Aka gahenge kategetswe n’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), katangiye kubahirizwa kuva mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka, ariko hagiye habaho imirwano ya hato na hato. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *