Tariki ya 27 Ukwakira 2024, ntizibagirana mu mateka ya ruhago y’u Rwanda, kuko izajya ifatwa nk’umunsi ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yatsindiweho bwa mbere mu mukino yakiniwe kuri Sitade Amahoro ivuguruye.
Uyu mukino, wayahuye n’Ikipe y’Igihugu ya Djibouti mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya CHAN (African Nations Championship) 2025.
Irushanwa rya CHAN, n’irushanwa rihuza Ibihugu by’Afurika, bikoresheje abakinnyi bakina muri za Shampiyona z’imbere mu gihugu.
N’ubwo Djibouti yafatwaga nk’insina ngufi, yakoze mu jisho u Rwanda ku munota wa 79, ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Gabriel Abeiku Dadzie.
Gutsinda uyu mukino, byahaye amahirwe Djibouti yo kugeza ikirenge kimwe mu ijonjora rikurikiyeho, mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024.
Djibouti yakiriye uyu mukino i Kigali, nyuma y’uko CAF na FIFA bayimenyesheje ko nta kibuga cyujuje ibisabwa kiri muri iki gihugu, ku buryo cyakinirwaho imikino nk’iyo kuri uru rwego.
Umukino wahuje izi mpande zombi, watangiye ziri kwigana, kugeza ku munota wa cyenda, ubwo Hassan Hussein wa Djibouti yahaga umupira mwiza rutahizamu Gabriel Dadzie, ariko izamu ry’Amavubi rigakizwa na myuganiriro Yunusu Nshimiyimana usanzwe ukinira Ikipe ya APR FC.
Nyuma y’iminota ibiri, ku munota wa 11 w’umukino, Ramadan Niyibizi yagushijwe hasi nko muri metero 20 uvuye ku Izamu rya Djibouti, Amavubi abona kufura (Free Kick), gusa nta musaruro yayibyaje.
Ibi kandi byaje kwisubiramo ku munota wa 29 w’umukino, umupira Ramadan Niyibizi yateye mu izamu ari mu rubuga rw’amahina, ufatwa neza n’Umunyezamu wa Djibouti, Sulait Luyima.
Ku munota wa 34 kandi, Amavubi yabonye amahirwe yo kunyeganyeza Inshundura, nyuma y’uko Olivier Dushimimana yambuye umupira Siad Isman akanyura muri ba myugariro ba Djibouti, ariko Umunyezamu Luyima ahaba ibamba. Ibi byanateye umutoza w’Amavubi, Frank Spittler kwitotomba.
Mbere y’uko iminota 45 y’igice cya mbere irangira, Abakinnyi b’Amavubi, Ramadan Niyibizi, Arsene Tuyisenge na Olivier Dushimimana, bakinanye neza imbere y’Izamu rya Djibouti, ariko nta musaruro byatanze.
Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rw’Amavubi, Frank Spittler yinjiza mu kibuga Gilbert Mugisha wasimbuye Ramadan Niyibizi ku munota wa 46.
Mugisha yinjiranye mu kibuga impinduka zigaragara, ndetse ku munota wa 50 abura amahirwe yo kunyeganyeza inshundura.
Ugukinana neza kwe na Kevin Muhire wari kapiteni muri uyu mukino, byagaragazaga ikizere cy’igitego ku ruhande rw’Amavubi y’u Rwanda.
Mu rwego rwo gukomeza kotsa igitutu Djibouti, ku munota wa 61 w’umukino, Spittler yinjije mu kibuga Gilbert Byiringiro wasimbuye Fitina Ombrorenga wagaragazaga umunaniro.
Ku munota wa 65 w’umukino, Byiringiro yazamukanye umupira neza, awuha Dushimimana, gusa awuteye mu izamu ukurwamo na Luyima.
Impinduka zakomeje kwisukiranya ku ruhande rw’Amavubi, kuko ku munota wa 76, Didier Ndayishimiye yinjiye mu kibuga asimbuye Dushimimana, mu rwego rwo gukomeza kongerera ubusatirizi imbaraga.
Ku munota wa 87, Amavubi yabonye amahirwe yo kwishyura igitego, ariko umupira Kevin Muhire yazamuye neza muri koruneri, Byiringiro ntiyakora icyasabwaga cyo kuwushyura mu izamu, Djibouti iba irokotse ityo.
Iminota 90 y’umukino, yarangiye Djibouti yegukanye umukino, ku ntsinzi y’igitego 1-0.
Ikipe izakomeza hagati y’Amavubi y’u Rwanda na Djibouti, izahura n’izakomeza hagati ya Kenya na Sudani, mu ijonjora rizakurikiraho.
Imikino ya CHAN 2025, izakinirwa mu bihugu bya Kenya, Uganda na Tanzaniya muri Gashyantare y’i 2025.
Amafoto