Diporomasi: Urugendo rwo kongera gutsura Umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi ruratanga ikizere

0Shares

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda yagiranye ibiganiro na Visi Perezida wa Mbere wa Sena y’u Burundi, Denyse Ndadaye, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’uko wakomeza kwagurwa mu nyungu z’abaturage.

Intumwa za Sena ziri mu itsinda ryaje riherekeje umugore wa Perezida w’u Burundi, Angelique Ndayishimiye witabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Uburinganire n’Imibereho Myiza y’Abagore (Women Deliver), iri kubera i Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Visi Perezida wa Mbere wa Sena y’u Burundi, Denyse Ndadaye yakiriwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda wari kumwe n’abo bafatanya kuyobora Biro , Nyirasafari Esperance na Mukabaramba Alvera.

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo, Ndadaye yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko ibiganiro yagiranye na bagenzi be bo mu Rwanda byibanze cyane ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’uko wakwagurwa.

Ati ‘‘Twaje hano nk’abavandimwe kugira ngo dushobore kungurana ibitekerezo, twongere dukomeze imigenderanire hagati y’ibihugu byacu.’’

‘‘Ni umwanya mwiza wo gukomeza umubano n’imigenderanire hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kuko mu Kinyarwanda bavuga ko ‘ifuni ibagara ubucuti ari akarenge’, ni ugukomeza imigenderanire.’’

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda yavuze ko bishimiye kwakira bagenzi babo b’i Burundi kandi ibiganiro bagiranye bishimangira ko umubano w’ibihugu byombi wongeye kuba mwiza.

Ati:‘‘Twaganiriye ku buryo inteko zombi zishobora kugenderanira, zikagira ibyo zunguranaho ibitekerezo kubera ko dufite byinshi duhuriyeho, imiryango myinshi yo muri aka karere ndetse n’ibibazo bihari bimwe tubihuriyeho.’’

‘‘Twumva ko mu rwego rw’inteko ishinga amategeko dushobora gutanga umusanzu wacu mu gufasha abaturage b’ ibihugu byombi. Twumvikanye ko twabitangira tukarushaho guha ingufu umubano wacu dusanganywe.’’

Dr. Kalinda yavuze ko ubu abaturage b’ibihugu byombi bagenderana, bityo bizoroshya imikoranire.

Ati:‘‘Icyo twakwishimira ni uko babyishimiye kandi natwe twishimiye ko batugendereye, tukaba tuzateza imbere imikoranire y’ibihugu byombi binyuze mu nteko zishinga amategeko.’’

Dr. Kalinda kandi yavuze ko baboneyeho gutumira bagenzi babo b’i Burundi mu mikino y’Inteko zishinga amategeko muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ni imikino izaba mu Ukuboza 2023, igahuza Abadepite n’Abasenateri, ikaba yitezweho kongera ikibatsi mu mubano uri hagati y’ibihugu byo mu Karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *