Diporomasi: Perezida Nyusi wasuye u Rwanda yagabiwe na Mugenzi we Kagame

0Shares

Ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga 2023, Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yagiriye uruzinduko mu Rwanda anagabirwa Inka z’Inyambo na Mugenzi we Perezida Paul Kagame.

Perezida Filipe Nyusi yaherukaga kugirira uruzinduko mu Rwanda tariki 2 Ukwakira 2022, agirana ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

U Rwanda na Mozambique basanzwe bafitanye umubano mwiza, ndetse n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo amasezerano y’imikoranire mu birebana n’ubutabera, ubukungu, umutekano, ubucuruzi n’ishoramari.

Ibihugu byombi byishimira intambwe yatewe mu bufatanye, mu bikorwa birimo ibyo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, yari yibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro igatuma abaturage bo muri iki gihugu bavanwa mu byabo n’intambara.

Perezida Paul Kagame amaze kugabira bagenzi be bandi inka z’Inyambo, barimo Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, Perezida wa Congo Brazzaville Dennis Sassou Nguesso ndetse na Filipe Nyusi yagabiye uyu munsi, ndetse akaba yaranagabiye umuhungu wa Perezida Museveni, Muhoozi Kainerugaba.

Mu muco nyarwanda Inka n’ikimenyetso cy’umubano mwiza urangwa no kwiturana hagati y’abagabiranye, ndetse bikaba n’igihango bagiranye cy’umubano mwiza.

Amafoto

Perezida Kagame yagabiye Inyambo mugenzi we Nyusi wa Mozambique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *