Diporomasi: Perezida Kagame yaganiriye kuri Telefone na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ku kohereza abimukira mu Rwanda

0Shares

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak ku wa mbere nimugoroba yagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri gahunda itavugwaho rumwe yo kohereza mu Rwanda abimukira.

Itangazo ry’ibiro Downing Street bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza rivuga ko aba bategetsi bombi “biyemeje gukomeza gukorana mu gutuma ubu bufatanye bw’ingirakamaro bushyirwa mu bikorwa neza”.

Minisitiri w’intebe Sunak na Perezida Kagame banaganiriye ku “kwiyongera kw’urugomo guteje guhangayika” ko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse n’umuhate w’amahanga wo gushyikira uburyo burambye bwo gucyemura ikibazo mu mahoro.

Gahunda ya Leta y’Ubwongereza yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro yaramaganwe, nubwo mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2022 urukiko rukuru rw’Ubwongereza rwanzuye ko ikurikije amategeko.

Abamagana iyo gahunda bari bavuze ko u Rwanda atari ahantu hatekanye ho kohereza abasaba ubuhungiro kandi ko iyo gahunda ihonyora amategeko y’uburenganzira bwa muntu.

Kuri uyu wa kabiri, leta y’Ubwongereza yatangaje gahunda y’itegeko rishya ribuza gusaba ubuhungiro abinjira muri icyo gihugu mu nzira zitemewe n’amategeko.

Iri tegeko rishya ryagejejwe mu nteko ishingamategeko y’Ubwongereza kuri uyu wa kabiri, rizashyiraho ingamba zikaze nshya zigamije guca intege abimukira binjira mu Bwongereza mu mato (ubwato) matoya.

Uwo mushinga w’itegeko uzwi nka ‘Illegal Migration Bill’ uzaha inshingano minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yo gufunga no kwirukana mu Bwongereza umuntu uwo ari we wese ugeze muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iryo tegeko rizanabuza abahagera mu buryo bunyuranyije n’amategeko gusaba ubuhungiro cyangwa gusubira mu Bwongereza mu gihe kiri imbere.

Sir Keir Starmer, umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Labour, yavuze ko izo gahunda “zidashoboka”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Suella Braverman yavuze ko uwo mushinga w’itegeko uzigizayo “imipaka y’amategeko mpuzamahanga” utayahonyoye, abwira ikinyamakuru The Express cyo mu Bwongereza ko ibi bicyenewe mu “gucyemura aya makuba”.

Mu nyandiko y’igitekerezo cye yasohoye mu kinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza, Minisitiri w’intebe Sunak yavuze ko izo gahunda “zishyize mu gaciro ku b’imuhira no ku bafite ubusabe bwemewe n’amategeko bw’ubuhungiro”.

Leta y’Ubwongereza yemera ko ikibazo cy’abimukira bambukira muri icyo gihugu gifite icyo kivuze ku batora kandi ko ari ingenzi mu matora ataha yo mu Bwongereza – ateganyijwe kuba mu 2025 – ndetse abaminisitiri biteguye gusuzuma ibitemewe n’amategeko mu kugerageza gucyemura icyo kibazo.

Hari n’ubutumwa busobanutse bwa politiki, aho Minisitiri Braverman yashinje ishyaka rya Labour “kugambanira Abongereza bakorana umuhate”, mu kuba ridashyigikiye izo gahunda.

Mu mwaka ushize, abantu barenga 45,000 binjiye mu Bwongereza banyuze mu ho kwambukira ho ku muhora wa Channel (La Manche), abo bakaba ari inyongera y’abantu barenga 300 ku bari bambutse mu 2018, ibyo bikaba byarateye igitutu kuri leta cyo guhangana n’iki kibazo.

Ni iki giteganyijwe muri gahunda nshya?

Bijyanye n’izo gahunda nshya, “inshingano yo gukuraho” abageze mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, inshingano ya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, isumbya agaciro uburenganzira bw’umuntu bwo gusaba ubuhungiro – nubwo byitezwe ko habaho ugusonera ku bantu bafite munsi y’imyaka 18 no ku bafite ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Umuntu uwo ari we wese waba akuwe mu Bwongereza ntabwo yanemererwa gusubira mu Bwongereza cyangwa gusaba ubwenegihugu bw’Ubwongereza mu gihe kiri imbere.

Nubwo uyu mushinga w’itegeko uzamara amezi menshi utarahinduka itegeko, uzakurikizwa no ku byabaye mbere yuko uba itegeko (retrospectively), bivuze ko umuntu uwo ari we wese ugera mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko guhera kuri uyu wa kabiri azaba ari mu byago byo kwirukanwa hagendewe kuri ayo mategeko.

Aya mategeko mashya yitezwe kunyuranya n’ibyo Ubwongereza bwiyemeje mu masezerano y’Uburayi ajyanye n’uburenganzira bwa muntu ndetse no mu masezerano y’umuryango w’abibumbye ajyanye n’impunzi – kuri ubu aha uburenganzira abasaba ubuhungiro bagera mu Bwongereza.

Impunzi ni umuntu byabaye ngombwa ko ava mu gihugu cye kugira ngo ahunge intambara, itotezwa, cyangwa ikiza gitewe n’impamvu kamere, mu gihe umwimukira byo bivuze muri rusange umuntu uwo ari we wese uvuye ahantu hamwe akajya ahandi.

Mu itegeko rishya, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagira inshingano yo gukura mu Bwongereza abantu bose bahageze mu buryo bunyuranyije n’amategeko akabohereza mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu “gitekanye”, akabikora “mu buryo bwa vuba bushoboka bushyize mu gaciro” – hatitawe ku hantu baturutse.

Leta y’Ubwongereza isanzwe ifite gahunda iriho igamije kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro – ariko kugeza ubu nta muntu n’umwe uroherezwa mu Rwanda kandi na gahunda izo ari zo zose zo kuboherezayo kuri ubu zabaye zitambamiwe n’ibirego byagejejwe mu rukiko. (BBC)

Perezida Kagame na Minisitiri w’intebe Sunak banaganiriye ku “kwiyongera kw’urugomo guteje guhangayika” ko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. (Ifoto ifatanyije ya Perezida Kagame na Minisitiri w’intebe Sunak)

 

Itsinda ry'abibazwa ko ari abimukira bazanywe i Dover, mu karere ka Kent, mu bwato rw'urwego rucunga umutekano ku mupaka w'Ubwongereza, nyuma y'ibyabereye ku bwato buto mu muhora wa Channel (ifoto yo mu bubiko)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *