Guhera mu cyumweru gitaha, Ibiro by’Uhagarariye u Butaliyani mu Rwanda bizatangira gukorera mu nyubako nshya iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Ibyo biro byafunguwe ku mugaragaro ku wa Mbere taliki 5 Kamena mu muhango wayobowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) n’Ambasaderi w’u Butaliyani muri Uganda, u Rwanda n’u Burundi ufite icyicaro i Kampala.
Umuyobozi ushinzwe u Burayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga Amb. Guillaume Kavaruganda, yavuze ko kugira ibiro by’uhagarariye u Butaliyani i Kigali ari ikimenyetso cy’uko umubano w’ibihugu byombi ukomeje gutera imbere.
Inzego z’ingenzi umubano ukomeje guteramo imbere harimo uburezi, gucukura no gutunganya gazi, umutekano, kubungabunga ibidukikije no kongerera ubumenyi abarinda Pariki z’Igihugu.
Amb. Kavaruganda yahishuye ko mu gihe ibihugu bikomeje kwagura umubano, hari gahunda yo kwagura ibyo biro bikagera ku rwego rw’Ambasade.
Amb. Kabaruganda yagize ati: “Ubu turifuza ko uyu mubano wagera ku rundi rwego aho ibihugu byombi bizaba bifite ba Ambasaderi. Twese twemeranywa ko z’Ambasade zikwiye gushyirwaho kandi icyo gitekerezo gisanzwe muri gahunda n’ubwo cyadindijwe na COVID-19.”
Ambasaderi w’u Butaliyani muri Uganda, u Burundi n’u Rwanda Massimiliano Mazzanti, yavuze ko gufungura ibiro by’uhagarariye igihugu cye i Kigali ari imwe mu nzira zo kubihindura Ambasade yuzuye.
Yavuze ko kugira Ambasade y’u Butaliyani i Kigali biri muri gahunda yo kurushaho kwagura umubano mu bya dipolomasi kuri ubu urimo kuganirwaho ku rwego rwa Minisiteri.
Ati: “Dukeneye gukora ubudatezuka ndetse twitanga, kandi ntekereza ko dukwiye no kubizirakana tubishyizeho umutima, haba i Roma n’i Kigali.”
Hagati aho, Ibiro byafunguwe i Kigali byitezweho kurushaho kunoza serivisi ku Banyarwanda n’Abataliyani baba mu Rwanda bizajya byorohera kubona pasiporo, visa, n’ibindi byangombwa, hamwe n’ubufasha muri serivisi zitandukanye.
Giovanni Davite ni we inshingano zo guhagararira inyungu z’u Butaliyani mu Rwanda, asimbuye Bruno Puggia.
Davite ni Umutaliyai uri mu bashoramari bakomeye mu Rwanda, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abashoramari b’i Burayi mu Rwanda (EBCR).
Ni Umuyobozi wa Kipharma-Ageotech-Unipharma Group, akaba yarabaye mu Rwanda guhera mu myaka ya 1960, aho kuri ubu yamaze gucengerwa n’Umuco Nyarwanda kandi akaba yumva anavuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda.
U Rwanda rugira ibiro by’uhagarariye u Butaliyani guhera mu myaka ya 1970, aho byabanje kuba mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali i Gikondo kugeza mu 2018.
Nyuma ibyo biro byimuriwe i Nyamata mu Bugesera, kugeza kuri ubu byongeye kugarurwa i Kigali.