Dekoderi ya Canal+ yashyizwe ku 5000 Frw, Bouquet y’Ikaze yongerwamo Shene 50

0Shares

Sosiyete y’Abafaransa icuruza amashusho mu Rwanda, Canal+Rwanda, yatangije poromosiye yise “IBYIZA KU BAWE”, igamije gufasha abaturarwanda kuryoherwa na Serivise ibagezaho kandi ku giciro gito.

Binyuze muri Poromosiyo yatangiye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, Dekoderi ya Canal+ yashyizwe mu mafaranga 5,000 Frw ivuye ku 10,000 Frw.

Uretse Dekoderi yakubiswe hasi, Insitarasiyo nayo yagabanyijwe, kuko nayo yashyizwe ku 5,000 Frw ivuye ku 10,000 Frw.

Umuyobozi wa Canal+Rwanda, Sophie TCHATCHOUA, yatangaje ko ibi biciro bizakurikizwa mu gihugu hose, kuko intego ya Canal+ ari ugufasha abanyarwanda n’abaturarwanda kuryoherwa n’ibyiza babagezaho kandi badahenzwe.

Mu rwego rwo gukomeza gusabana n’abakiriya, binyuze muri iyi Poromosiyo, Umukiriya mushya cyangwa usanzwe, azahabwa iminsi 15 yo kureba Shene zose za Canal+, mu gihe amaze gushyiramo Abonema.

Canal+Rwanda kandi yamenyesheje abakiriya bayo ko, Ifatabuguzi ry’Ikaze ryaguraga 5,000 Frw ryashyizwe ku 6,000 Frw. Bivuze ko hiyongereyeho 1,000 Frw.

Akomoza kuri izi mpinduka, Sophie TCHATCHOUA, yavuze ko zitagomba gukanga abakiriya, kuko n’ubwo igiciro kiyongereye, ariko na serivise basangaho ziyongereye.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, yagize ati:“Nibwo, Ifatabuguzi ry’Ikaze ryashyizwe ku 6,000 Frw rivuye kuri 5,000 Frw. Gusa, Abakiriya ntibagire impungenge, kuko twongeyemo amashene arenga 50 mashya agaragara mu buryo bwa HD, ugereranyije n’ayo iri fatabuguzi ryatangiranye. Nka Canal+, twifuza ko umukiriya agerwaho n’ibyiza ku giciro cyiza”.

Uretse izi mpunduka, andi mafatabuguzi azaguma ku giciro gisanzwe.

Ifatabuguzi rya zamuka ryagumye ku 10,000 Frw, Zamuka na Sipro kuri 20,000 Frw, na Ubuki kuri 30,000 Frw.

Mu gihe umwaka w’imikino uri kugana ku musozo, Canal+ izakomeza kwerekana imikino ya UEFA Champions League igeze aho rukomeye kuri ubu, Imikino ya za Shampiyona zikomeye i Burayi no muri Aziya irimo; Premier League, Bundesliga, LaLiga, Saudi Pro League, Ligue 1, ndetse na Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA.

Abihebeye Filime Nyarwanda, PAPA SAVA izakomeza kwerekanwa ndetse na BAMENYA, kuri Zacu TV.

Mu gihe kandi Isiganwa mpuzamahanga ry’Amagare rizenguruka u Rwanda rizwi nka “Tour du Rwanda” rigiye gukinwa ku nshuro ya 17, Canal+ izaryekana nk’uko bisanzwe.

Guhera ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2024 kugeza ku ya 02 Werurwe 2025, Canal+ izajya yerekana ibihe byigenzi byaranze Agace (Etape), mu gihe ubwo izaba isojwe, izanyuzaho ibice byose. 

Ibi bihe by’ingenzi byaranze Tour du Rwanda, bizajya binyura kuri Canal+Sport1.

Amafoto

Umuyobozi wa Canal+Rwanda, Sophie TCHATCHOUA.

 

May be a graphic of 2 people, television, newsroom and text that says "WITE LES CHAINES CANAL+ CANAL+ IBYIZA BAWE! IBYIZA BAWE! AOZA ZA BAWE! ΙΒΥΙΖΑ KU BAWE! KUBICIRO UKANYE PEN MIC IBYIZA BAWE! IBYIZA BAWE! IBYIZA BAWE! IBYIZA BAWE! IBYIZA BAWE! IBYIZA BAWE! IBYIZA AWE! IBYIZA BAWE! CANAL+ CANAL* CANAL+ IBYIZA BAWE! IBYIZA BAWE! IBYIZ BAW IBYIZA BAWE! BYIZA BAWE! MIANDA IBYIZA IBYIZA IBYIZA BAWE! BAWE! IBYIZA BAWE! IBYIZA BAWE! IBYIZA BAWE! IBYIZA BAWE! IBYIZA BAWE!"

May be an image of ‎2 people, pinball machine and ‎text that says "‎כדווה I8 L 22 CANAL+ IBYIZA IBYIZAKU KU BAWEI IRIKORESHO . BYOSEKU UANDANTEUHABWE USANGA NGANYWEUHAB 5000 武影飯 IMINSI*T IMINSTS IMINSI*155 YC 5 GUSA URRAAM MASHENTY MASHI MASHENY NFYOSE CANAL+ = 5000 EW 2ा PAPASAVA INITERDNT‎"‎‎

May be an image of 6 people, crowd and text

May be an illustration of 3 people, newsagent and text

May be an image of 1 person, phone and text

May be an image of 8 people and text

May be an image of 12 people and text

May be an image of 3 people and text that says "CANAL+ THE BEST FAMILY TIME! GURA ABONEMA USANGANYWE UHABWE IMINSI* IMINSI*15 15 UREBAAMASHENEYOSE UREBA AMASHENE YOSE YA CANAL+"

May be an image of 3 people and text that says "CANAL+ THE FAMILY TIME! IBIKORESHO BYOSE KU 5000đ FRI 10-000 GUSA INSTALLATION 5000 RW"

May be an image of 3 people and text that says "CANAL+ IBYIZA KU ! IBIKORESHO BYOSE κи 5000元 10-000 GUSA + INSTA INSTALLATION KU 5000 FRW GURA ABONEMA USANGANYWE USANGANYWEUHABWE UHABWE IMINSI* IMINSI*15 15 UREBA AMASHENE YOSE YA CANAL+ PAPA PAPASAVA SAVA ABICEBISHYA IBICE BISHYA AMOURINTERDIT NONFIAY AMOUR INTERDIT 黑 ZACUTV CD"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *