Cricket: Uganda yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikipe y’Igihugu ya Uganda, yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo gutsinda Zimbabwe ku kinyuranyo cy’amanota 2, mu gihe u Rwanda rwegukanye Umwanya wa gatatu rutsinze Nijeriya kuri Wiketi 6 (6 Wickets).

Iri Rushanwa Mpuzamahanga ryakinwaga ku nshuro ya 10, ryasojwe tariki ya 08 Kamena 2024, ryakinirwaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Umukino wa Cricket i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Muri uyu mukino wa nyuma wahuje Uganda na Zimbabwe, Kapiteni wa Uganda, Janet Mbabazi yakuye mu Kibuga abakinnyi 5 ba Zimbabwe muri Ova (Overs) 4 yakinnye.

Ibi byafashije Uganda kwibikaho Igikombe cya 3 k’iri Rushanwa.

Uganda yatangiye umukino ikubita Udupira, isoza Overs 20 z’igice cya mbere igitsinzemo amanota 80, inakura mu kibuga abakinnyi 8 ba Zimbabwe.

Ku ruhande rwa Zimbabwe, kuri Overs 19.5, abakinnyi bayo bose bari bamaze gukurwa mu kibuga, mu gihe yari imaze gukora amanota 78.

Iki gikombe Uganda yegukanye, cyaje gisanga icyo yaherukaga mu 2016.

N’Igikombe kandi cya mbere cyegukanywe n’Umutoza Lawrence Samatimba, nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma mu Mwaka ushize n’u Rwanda, ndetse no ku mwanya wa gatatu mu 2022.

Uretse Kenya imaze kwegukana iri Rushanwa inshuro 4, Uganda nicyo gihugu kimaze kuritwara kenshi (3), mu gihe u Rwanda ari inshuro 1 na Tanzaniya 1.

Mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no ku nshuro ya 10 hakinwa Irushanwa ryo Kwubuka mu Mukino wa Cricket, Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyeruke yakurikiranye uyu mukino.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, u Rwanda rwari rwatsinzwe na Nijeriya mu mukino w’amajonjora, ryayihimuyeho, ruyitwara Umudali ku kinyuranyo cya Wiketi 6.

Agaruka ku musaruro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Leonard Nhamburo yagize ati:“Ntabwo Umudali w’umwanya wa gatatu ariwo twifuzaga. Twifuzaga gutwara iri Rushanwa twikurikiranya, ariko ntabwo byakunze. Gusa, urebye urwego Uganda na Zimbabwe bariho, ntabwo twakwigaya”.

Ibihembo byahawe abakinnyi bahize abandi

  • Umukinnyi mwiza w’Irushanwa: Ndhlovu Kelis (Zimbabwe)
  • Umukinnyi wakubise neza Udupira: Ndhlovu Kelis (Zimbabwe)
  • Umukinnyi wateye neza Udupira: Lilian Ude (Nijeriya)

Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu Mukino wa Cricket, ritegurwa n’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda (RCA), ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, mu rwego rwo gusubiza Icyubahiro no kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Kuri iyi nshuro ya 10 rikinwa, ryatangiye tariki ya 30 Gicurasi 2024, risozwa tariki ya 08 Kamena 2024.

Ryitabiriwe n’Amakipe y’Ibihugu Umunani (8), arimo; Uganda, Zimbabwe, u Rwanda, Nijeriya, Kenya, Botswana, Malawi na Kameroni.

Amafoto

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Stephen Musaale, yasabye abitabiriye iri Rushanwa, kuzaba intangarugero mu guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi haba mu Rwanda no ku Isi muri rusange.

 

Image

Team of the tournament is captained by Rwanda's Diane Bimenyimana

Zimbabwe players celebrate after taking the wicket of Uganda captain Janet Mbabazi

Zimbabwe all-rounder Kelis Ndhlovu was named MVP of the tournament after she scored 294 runs and picked 11 wickets.

Image

Image

Image

Henrietta Ishimwe was named player of the match as Rwanda beat Nigeria by six wickets to take third place

Kelis Ndhlovu receives her MVP award from the Chairman of the Uganda Cricket Association.

Nigeria Lilian Ude was the tournament best bowler with 18 wickets.

Alice Akuzwe finished with impressive figures of 4-13-4 in Rwanda's six_wicket win against Nigeria

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *