Cricket: U Rwanda, Uganda na Zimbabwe batangiranye Intsinzi mu Irushanwa ryo Kwibuka

0Shares

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, iya Uganda n’iya Zimbabwe, batangiye bitwara neza ku munsi wa mbere w’Irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

U Rwanda rwatsindiye Kameroni ku kinyuranyo cy’amanota 102, mu gihe Zimbabwe yatsinze Malawi ku kinyuranyo cy’amanota 93.

Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa Kane, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye itsinda iya Kameroni, mu gihe iya Zimbabwe yatsinze iya Malawi.

Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu mukino wa Cricket, riri gukinwa ku nshuro ya 10, rikaba riri kubera ku Kibuga mpuzamahanga cy’Umukino wa Cricket kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Kuri iyi nshuro, ryitabiriwe n’Ibihugu 8, birimo; Kenya, Uganda, Rwanda, Zimbabwe, Malawi, Kameroni, Nijeriya na Botswana.

Ku munsi, hakinwa 4, ibiri ya mbere ikinwa mbere ya saa Sita guhera saa 09:45 za mugitondo, mu gihe indi ibiri ikinwa guhera saa 13:15.

Kwinjira muri iyi mikino nta kiguzi bisaba, mu rwego rwo kwifatanya no guha Icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uko imikino yaraye ikinwe yagenze

  • Rwanda vs Kameroni

Ni umukino u Rwanda rwatsimo ikipe y’Igihugu ya Kameroni ku kinyuranyo cy’amanota 102.

Muri uyu mukino, u Rwanda nirwo rwatsinze Toss (gutombora kubanza gushyiraho amanota cyangwa gutera udupira), ruhitamo gutangira rushyiraho amanota (Batting).

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye rushyizeho amanota 141 muri Overs 20, mu gihe Kameroni yakuye mu Kibuga abakinnyi 4 (4Wickets).

Muri iki gice cya mbere, Uwase Mervelle yatsinze amanota 62 mu dupira 51 ku ruhande rw’u Rwanda.

Igice cya kabiri cyatangiye Ikipe y’Igihugu ya Kameroni yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, isabwa amanota 142 ngo yegukane intsinzi.

Gusa, ntabwo byayoroheye kuko muri Overs 13 n’Agapira kamwe, u Rwanda rwari rumaze gukura mu Kibuga abakinnyi bayo bose, mu gihe yari imaze gutsinda amanota 50 gusa.

  • Zimbabwe vs Malawi

Zimbabwe  183/5(20.0 Ovrs) vs Malawi 90/7(20.0 Ovrs)

  • Uganda vs Botswana

Uganda 140/6(20.0 Overs) vs Botswana 69/5(20.0 Overs)

Uretse u Rwanda na Zimbabwe, Ikipe y’Igihugu ya Uganda yatsinze Botswana ku kinyuranyo cy’Amanota 71, mu mukino wakinwe nyuma ya saa Sita.

Umukino wagombaga guhuza ikipe y’Igihugu ya Nijeriya na Kenya ntabwo wakinwe, kuko Kenya yari itaragera mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu, imikinoikazakomeza hakinwa iy’Umunsi wa kabiri.

Saa 09:15

  • Kenya vs Zimbabwe
  • Nigeria vs Uganda

Saa 13:15

  • Botswana vs Cameroon
  • Malawi vs Rwanda

Ikipe y’Igihugu ya Uganda niyo imaze kwegukana iri Rushanwa inshuro nyinshi (4), Kenya irifite inshuro (3), mu gihe u Rwanda na Tanzaniya baritwaye inshuro (1).

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *