Cricket: U Rwanda rwisubije Irushanwa rya ‘T20I Bilateral Series’ rutsinze Kenya imikino 3-2

0Shares

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu kiciro cy’abagore yisubije irushanwa ryiswe “Rwanda-Kenya Women’s T20i Bilateral Series”, nyuma yo gutsinda iya Kenya imikino 3-2.

Iri rushanwa ryari rimaze Icyumweru rikinirwa ku Kibuga mpuzamahanga cya Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ryasojwe tariki ya 02 Ugushyingo 2024.

Amakipe yombi yakinnye imikino inatu (5), mu gihe kwegukana igikombe byasabaga kugira intsinzi nyinshi muri iyi mikino. Bivuze ko byasabaga intsinzi 3.

Ntabwo byoroheye ibihugu byombi, kuko byasabye gutegereza umunsi wa nyuma kugira ngo haboneke ikipe iryegukana.

Mbere y’uko amakipe yombi yesurana tariki ya 02 Ugushyingo, u Rwanda rwari rufite intsini 2 kuri 1 ya Kenya.

Ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa, hakinwe imikino ibiri, umwe ukinwa saa 09:30 mu gihe undi wakinwe saa 15:30.

Umukino wakinywe mbere ya saa Sita, wegukanywe na Kenya, amakipe yombi ahita anganya imikino 2-2. Ibi byahise bishyira igitutu ku Rwanda.

Uyu mukino wahesheje intsinzi Kenya, warangiye irushanwa amanota 4, nyuma yo gutsinda amanota 71 mu gice cya mbere cy’umukino, aya akaba yaraje kunanira u Rwanda kuyakuraho.

Umukino wakinwe nyuma ya Saa Sita wari ufite ibisobanuro birenze kimwe, kuko ku ruhande rwa Kenya ikizere cyo gutwara igikombe cyari kiyongereye, mu gihe u Rwanda rwibazaga uburyo rugiye kwambura igikombe rubitse by’umwihariko ku butaka bwarwo.

Nyuma ya ‘Overs 16’ zingana n’udupira 96, Abanya-Kenya bari bamaze gushyiraho amanota 50 ubwo abakinnyi babo bose bakora amanota, uko ari 10, bari bamaze gukurwamo n’Abanyarwandakazi, ibizwi nk “All out Wickets”.

Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda ari rwo rukubita agapira, rusabwa gutsinda amanota 51, ni ukuvuga kurenza amanota 50 yabonywe na Kenya, ubundi rukegukana intsinzi.

Ikipe y’Igihugu yabigezeho habura agapira kamwe ngo yuzuze Overs 14 muri 20 yagombaga gukina [imaze gukina udupira 83 mu 120 tuba duteganyijwe], igira amanota 51 mu gihe abakinnyi bayo batanu ari bo bari bamaze gukurwamo n’aba Kenya.

Ikipe y’Igihugu yegukanye intsinzi ku kinyuranyo cy’abakinnyi batanu bari batarakina, yegukana n’igikombe itsinze imikino 3-2 muri rusange.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket (RCA), Emmanuel Byiringiro, yavuze ko bazakomeza gushakira Ikipe y’Igihugu imikino itandukanye ku buryo izitwara neza mu marushanwa ari imbere,

Ati:“Ni ukugira ngo dutegure ikipe yacu, ubutaha bazajye mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi bamaze kumenyera. Ni yo mpamvu turi kubashakira imikino n’amarushanwa menshi. Intego ni uko tuzakina Igikombe cy’Isi gitaha.”

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bimenyimana Diane, yavuze ko iyi mikino ibasigaye amasomo menshi kuko batayitsinze 100% uko babyifuzaga.

Ati:“Ntabwo tumeze neza muri ‘batting’ [gukubita udupira bakora amanota]. Ni ho twatsindiwe cyane, twabaga dufite umukino ariko ukabona biranze.”

Kuri ubu, abakinnyi b’u Rwanda bagiye gukomeza gukina shampiyona mu makipe yabo mu gihe Ikipe y’Igihugu izongera gukina mu Ukuboza, mu irushanwa rizabera i Nairobi muri Kenya.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *