Cricket: U Rwanda rwegukanye Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi rutsinze Uganda

0Shares

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo gutsinda iya Uganda ku mukino wa nyuma ku ntsinzi ya Wickets 6.

Uyu mukino wakiniwe ku Kibuga mpuzamahanga cya Gahanga kuri iki Cyumweru, wasize u Rwanda rukoze amateka yo kwegukana iri Rushanwa ku nshuro yarwo ya mbere, kuko guhera mu 2014 ryatangira gukinwa rwari rutararitwara.

Uretse kuryegukana, ni inshuro ya mbere u Rwanda rwari rukinnye umukino wa nyuma, kuko mu nzindi nshuro 8 zatambutse igikomeye rwakinnye kwari uguhatanira umwanya wa gatatu.

Muri uyu mukino, ikipe y’Igihugu ya Uganda niyo yatsinze Toss (gutombora gukupita udupira cyangwa kudutera), ihitamo gutangira idukubita.

Igice cya mbere kigizwe na Overs 20, yagisoje igitsinzemo amanota 65, mu gihe u Rwanda rwakuye mu Kibuga abakinnyi bayo 10.

Uyu musaruro waranze igice cya mbere, wahaye imbaraga u Rwanda, kuko rwasabwaga gutsinda gusa amanota 66 rukaba rwegukanye iri rushanwa.

https://theupdate.co.rw/cricket-u-rwanda-na-uganda-barisobanura-mu-mukino-wa-nyuma-wirushanwa-ryo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

Bidatsinze, umwe mu bakinnyi bafatwa nk’ikizere cy’uyu mukino mu Rwanda, Ishimwe Gisele, yerekanye ko ibyo atekerezwaho bidahabanye n’ukuri, kuko yatsinze amanota 14 wenyine.

Aha, byahise byongerera imbaraga u Rwanda, rukina neza utundi dupira twari dusigaye.

Kuri Over ya 17, u Rwanda rwari rumaze gukora icyasabwaga aricyo gutsinda amanota 65 guteranyaho 1, ruhita rwegukana uyu mukino n’igikombe muri rusange, ku ntsinzi y’ikinyuranyo cya Wickets 4.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3, Kenya yatsinze ku kinyuranyo cy’amanota 48 [KENYA W 99/3(20 Ovrs) vs NIGERIA W 51/10 (18 Ovrs)].

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 9, ryari ryitabiriwe n’Ibihugu 5 birimo; U Rwanda, Uganda, Nigeria, Kenya na Botswana.

Umwaka ushize, Tanzaniya niyo yari yaryegukanye itsinze Kenya ku mukino wa nyuma, mu gihe Uganda yari yatwaye umwanya wa 3 itsinze u Rwanda.

Uganda niyo imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi (7), Tanzaniya 1 n’u Rwanda 1.

Intsinzi y’u Rwanda uyu munsi, yabaye intsinzi yarwo ya mbere mu mikino 26 imaze guhuza impande zombi.

U Rwanda rwari rwaratsinzwe imikino 25 yabanje, ureste itsinzi imwe gusa rwakuye ku ikipe y’abatarengeje imyaka 19 y’iki gihugu.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru agaruka ku ntego y’iri rushanwa, Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Marie Diane Bimenyimana, yari yagize ati:”Nta kipe n’imwe yo gusuzugura. Buri mukino tuzawuha agaciro kawo kandi tuwukine nk’uwa nyuma. Turizera nta gushidikanya ko iri rushanwa rigiye gukinwa mu gihe cy’Icyumweru tuzaryegukana”.

“Amarushanwa twitabiriye mu bihe bishize twarayatsinzwe, ariko twizeye ko ubunararibonye twayakuyemo buzadufasha kwitwara neza muri iri rushanwa tugiye kwitabira”.

Yunzemo ati:”Tuzakina iri rushanwa twibuka abazize Jenoside no guha ubutumwa Abarokotse kumva ko batari bonyine, ndetse ko binyuze muri Siporo byarushaho kubafasha gukomera”.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Leonard Nhamburo yari yagize ati:”Gutwara irushanwa ni ngombwa by’umwihariko nk’Igihugu cyararyakiriye, ariko tutanaritwaye ntabwo ryaba ariyo herezo cy’Umukino wa Cricket. Imyitozo twakoze twitegura iri rushanwa twashyize imbaraga mu gukubita imipira kuko niho twagaragaza imbaraga nkeya”.

Ibihembo bahawe abakinnyi bahize abandi
  • BEST BATTER (Uwakubise udupir kurusha abandi): QUEENTOR Abel (Kenya)
  • BEST BOWLER (Uwateye udupira kurusha abandi): HENRIETTE Ishimwe (Rwanda)
  • BEST FIELDER (Uwakoze amanota menshi yiruka mu kibuga kurusha abandi): LORNA Anyait (Uganda)
  • PLAYER OF THE TOURNAMENT (Umukinnyi wahize abandi): QUEENTOR Abel (Kenya).
Ikipe y’Irushanwa
  1. Ishimwe Henriette (Rwanda)
  2. Gisele Ishimwe (Rwanda)
  3. Belise Murekatete (Rwanda)
  4. Queentor Abel (Kenya)
  5. Rosine Irera (Rwanda)
  6. Goabilwe Matome (Botswana)
  7. Consy Aweko (Uganda)
  8. Evelyn Anyipo (Uganda)
  9. Laura Mophakedi (Botswana)
  10. Lucky Piety (Nigeria)
  11. Florence Samanyika (Botswana)
  12. Stephanie Nampiina (Uganda)
Uko amakipe yakurikiranye
  • RWANDA
  • UGANDA
  • KENYA
  • NIGERIA
  • BOTSWANA

Amafoto

May be an image of 8 people and text

May be an image of 5 people and text

May be an image of 11 people, people playing American football, people playing football and crowd

May be an image of 1 person, phone and text
PS wa Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephan wari witabiriye uyu mukino, yashimiye iyi kipe yahesheje ishema Igihugu imbere y’Amahanga

 

May be an image of 2 people, people playing tennis and text

May be an image of 8 people, people playing American football, people playing football, frisbee and text

QUEENTOR Abel yahize abandi muri iri rushanwa

 

May be an image of 7 people and text

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Leonard Nhamburo

 

HENRIETTE Ishimwe ashyikirizwa igihembo cya BEST BOWLER

 

May be an image of 2 people, people playing football, people playing American football and text

May be an image of 1 person, golfing and text
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda, Musaale Stephen yavuze ko nyuma yo kwegukana iri rushanwa bagiye gukomeza gufasha iyi kipe gukomeza kwesa imihigo no mu bihe biri imbere

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *