Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere w’Irushanwa rya ILT20 Continent Cup, kuko yatsinzwe n’iya Nijeriya ku kinyuranyo cya Wiketi 6 ( 6 Wickets).
Muri uyu mukino wakiniwe ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, u Rwanda nirwo rwatsinze Toss (Tombora), ruhitamo gutangira umukino rukubita Udupira (Batting), mu gihe Nijeriya yaduteraga (Bowling).
Igice cya mbere (First Inning), cyarangiye rugitsinzemo amanota 138 muri Overs 19 n’Udupira 3. Ni mu gihe Nijeriya yakuye mu kibuga abakinnyi bose b’u Rwanda, ibizwi nka (All out).
Igice cya kabiri cy’uyu mukino, cyahiriye Nijeriya kuko yegukanye umukino ku kicyuranyo cya Wiketi 6 ( 6 Wickets).
Gusa, yegukanye intsinzi hitabajwe uburyo buzwi nka DLS Method, uburyo bwiyambazwa iyo haguye Imvura igatuma umukino utarangira.
Muri iki gice cya kabiri (Second Inning), u Rwanda rwakuye mu kibuga abakinnyi bane ba Nijeriya.
Mu mukino wakinywe mbere ya saa Sita, Ikipe y’Igihugu ya Uganda yatsinze iya Botswana ku kinyuranyo cy’amanota 78.
Uganda yatangiye umukino ikubita Udupira (Batting), isoza igice cya mbere igitsinzemo amanota 164 muri Overs 20.
Igice cya mbere cyarangiye Botswana ikuye mu kibuga abakinnyi ba Uganda 8.
Botswana yinjiye mu kibuga isabwa amanota 165 ngo yegukane umukino. Ntabwo yashoboye kuyatsinda, kuko abakinnyi bayo bose bakuwe mu kibuga na Uganda (All Out) batarageza kuri aya manota.
Bari bamaze gutsinda amanota 84 muri Overs 20. Bivuze ko umukino warangiye babura amanota 81.
Kuri uyu wa Kane imikino irakomeza, Nijeriya yakira Botswana ku isaha ya saa 09:15, mu gihe u Rwanda na Uganda biza kwisobanura ku isaha ya saa 13:15 muri Deribi (Derby) y’Afurika y’i Burasirazuba.
Imikino yose y’Irushanwa rya ILT20 Continent Cup iri gukinirwa kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga, ikaba izasozwa tariki ya 14 Ukuboza 2024.
Uretse Igikombe kizegukanwa n’ikipe ya mbere, iri rushanwa rizanatanga amanota atangwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Cricket ku Isi, ICC.
Amafoto