Cricket: U Rwanda rwatsinze Zimbabwe rukatisha Itike yo guhatanira Umwanya wa 3 mu Irushanwa ryo Kwibuka

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye Itike yo guhatanira Umwanya wa Gatatu mu Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo gutsinda iya Zimbabwe ku kinyuranyo cya Wiketi 6, mu mukino ubanziriza Umunsi wa nyuma w’iri Rushanwa ryatangiye tariki ya 30 Gicurasi 2024.

Muri uyu Mukino wakinwe kuri uyu Gatanu, Zimbabwe yasoje Overs 20 izitsinzemo amanota 127, mu gihe u Rwanda rwari rwakuye mu Kibuga abakinnyi bayo 3 (3 Wickets).

Ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, rwatsinze amanota 130 muri Overs 19 n’Agapira 1, mu gihe Zimbabwe yari yakuye mu Kibuga abakinnyi b’u Rwanda 4 (4 Wickets).

Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatanu, Nijeriya yatsinze Malawi ku kinyuranyo cy’amanota 90.

Uganda itsinda Kameroni ku kinyuranyo cy’amanota 95, mu gihe Kenya yatsinze Botswana ku kinyuranyo cy’amanota 44.

Kuri uyu wa Gatandatu, harakinwa Imikino y’Umunsi wa nyuma.

Ikipe y’Igihugu ya Uganda n’iya Zimbabwe, zirisobanura mu mukino uzatanga Igikombe, mu gihe Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izahatanira umwanya wa 3 n’iya Nijeriya.

Umwaka ushize ubwo iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 09, u Rwanda rwatsinze Uganda ku mukino wa nyuma, rwegukana Igikombe ari nacyo rukumbi rufite.

Guhera ku Isaha ya Saa 09:15 ku Isaha ya Kigali, hazakinwa Imikino yo guhatanira umwanya hagati y’uwa 5 na 6 n’uwa 7 n’u 8.

Mu gihe guhera ku Isaha ya Saa 13:15 ku Isaha ya Kigali, hazakinwa Umukino wa nyuma, ndetse n’uwo guhatanira umwanya wa 3.

Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryitabiriwe n’Ibihugu 8 bigizwe na; Uganda, Kenya, Nijeriya, Kameroni, Malawi na Zimbabwe baryitabiriye ku nshuro ya mbere, Botswana n’u Rwanda.

Amafoto

May be an image of 4 people and text

May be an image of 5 people and text

May be an image of 5 people and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 2 people

May be an image of 3 people and text

May be an image of 1 person and text

May be an image of 2 people

May be an image of 4 people and text

May be an image of 1 person and text that says "JGAND D @dafaberFodafabet ಶ್ರಾ dafabet dafaber"

May be an image of 3 people

May be an image of 9 people and text

May be an image of 11 people

May be an image of 5 people

May be an image of 4 people

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *