Cricket: U Rwanda rwatsinze Kenya mu Mukino w’Umunsi wa 4 w’Irushanwa ryo Kwibuka

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore, yatsinze iya Kenya mu mukino w’Umunsi wa Kane w’Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uyu mukino waraye ukiniwe ku Kibuga mpuzamahanga cya Cricket i Gahanga, warangiye u Rwanda ruwutsinze ku kinyuranyo cy’amanota 52.

Iyi ntsinzi yatumye u Rwanda rwihimura kuri Kenya yari imaze iminsi irukora mu Jisho.

Muri uyu mukino, Ikipe y’Igihugu ya Kenya niyo yatsinze Toss (Gutombora gutangira umukino utsinda amanota (Batting), mu gihe Kenya yatangiye i Bowling.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye u Rwanda rugitsinzemo amanota 95 muri Overs 20, mu gihe Kenya yari yakuye mu Kibuga abakinnyi 5 b’u Rwanda (5 Wickets).

Ikipe y’Iguhugu ya Kenya yatangiye igice cya kabiri isabwa amanota 96 yari butume yegukana uyu mukino.

N’ubwo byafatwaga nk’ibyoroshye, u Rwanda ntirwayoroheye, kuko muri Overs 15 n’Udupira 3, rwari rumaze gukura mu Kibuga abakinnyi bose ba Kenya, ibizwi nka All Out.

Aba bakinnyi bakuwe mu Kibuga, Kenya imaze gutsinda amanota 43 gusa.

Intsinzi y’u Rwanda imbere ya Kenya, yaje yiyongera ku yo rwari rwakuye imbere ya Kameroni, Malawi na Botswana.

Uretse u Rwanda rwatsinze Kenya, Uganda yatsinze Malawi ku kinyuranyo cy’amanota 86, Kameroni itsindwa na Zimbabwe ku kinyuranyo cy’Amanota 89, mu gihe Botswana yatsinzwe na Nijeriya ku kinyuranyo cya Wickets 9.

Ikipe y’Igihugu ya Kenya, ibitse Ibikombe 3 mu Bikombe 9 bimaze gukinirwa.

U Rwanda rufite Igikombe kimwe rwegukanye Umwaka ushize rutsinze Ikipe y’Igihugu ya Uganda, ubwo iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 9.

Amafoto

Image

Image

Image

May be an image of ‎3 people and ‎text that says "‎CEO 8 בלר ER lurety RIAY RMA WEGA বক‎"‎‎

May be an image of 5 people and text

May be an image of 3 people

May be an image of 3 people

May be an image of 3 people

May be an image of 2 people

May be an image of 2 people and text that says "EDITION Aevibuka 30 Republic RepublicorR of Rp Ministry fabet RWANDA O00 yфK RWANDA dreamcatchora.ty dreamcatchei RWAND Republ Minist RWA ytr NDA rca dafabet rcc Kwibuka 20 Republico RepublicofRwanda of Rwanda Ministry MinistryofSports of Sports Fca แต9 DA"

May be an image of 3 people and text

May be an image of 4 people and text that says "NIGERI. CANEROON HAMEROON TEGA ਕो"

May be an image of 2 people and text

May be an image of 4 people and text that says "UGAND aaae ZIMBABWE"

May be an image of 5 people and text

May be an image of 3 people

May be an image of 3 people

May be an image of 6 people and text

May be an image of 6 people and text that says "rea ssurety NANDA sure RWAN RWND WEGA 見 STANFORD T"

May be an image of 5 people and text

May be an image of 6 people and text that says "rea Cen ssuet ret WEGA"

May be an image of 5 people and text

May be an image of 2 people and text that says "EGA Ossuety ultimate tness aSSU NDA"

May be an image of 2 people and hat

May be an image of 2 people

May be an image of 2 people

May be an image of 3 people

May be an image of 2 people

May be an image of 3 people, people playing tennis and text that says "DITION Awvibuka 30 Republic of fRi Ri Ministry b,abet R rca DA dreamcatchor's.ty Η ouka សកា) Kwibuk 30 dreamcatch, Republ Rwanda MinirSports Sports Mini daf รด SKIE ด abet RWAND rCc dren Kwibuka 20 UiC of of Rwanda stry of Sports D ရရ KWi"

May be an image of 2 people and text

May be an image of 5 people and text

May be an image of 5 people and text

May be an image of 4 people and text that says "E ESANDY 13 NIGEIA NIGEL, NIGERIA AKHIGBE 50"

May be an image of 2 people and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *