Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore, yatsinze iya Kenya mu mukino w’Umunsi wa Kane w’Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uyu mukino waraye ukiniwe ku Kibuga mpuzamahanga cya Cricket i Gahanga, warangiye u Rwanda ruwutsinze ku kinyuranyo cy’amanota 52.
Iyi ntsinzi yatumye u Rwanda rwihimura kuri Kenya yari imaze iminsi irukora mu Jisho.
Muri uyu mukino, Ikipe y’Igihugu ya Kenya niyo yatsinze Toss (Gutombora gutangira umukino utsinda amanota (Batting), mu gihe Kenya yatangiye i Bowling.
Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye u Rwanda rugitsinzemo amanota 95 muri Overs 20, mu gihe Kenya yari yakuye mu Kibuga abakinnyi 5 b’u Rwanda (5 Wickets).
Ikipe y’Iguhugu ya Kenya yatangiye igice cya kabiri isabwa amanota 96 yari butume yegukana uyu mukino.
N’ubwo byafatwaga nk’ibyoroshye, u Rwanda ntirwayoroheye, kuko muri Overs 15 n’Udupira 3, rwari rumaze gukura mu Kibuga abakinnyi bose ba Kenya, ibizwi nka All Out.
Aba bakinnyi bakuwe mu Kibuga, Kenya imaze gutsinda amanota 43 gusa.
Intsinzi y’u Rwanda imbere ya Kenya, yaje yiyongera ku yo rwari rwakuye imbere ya Kameroni, Malawi na Botswana.
Uretse u Rwanda rwatsinze Kenya, Uganda yatsinze Malawi ku kinyuranyo cy’amanota 86, Kameroni itsindwa na Zimbabwe ku kinyuranyo cy’Amanota 89, mu gihe Botswana yatsinzwe na Nijeriya ku kinyuranyo cya Wickets 9.
Ikipe y’Igihugu ya Kenya, ibitse Ibikombe 3 mu Bikombe 9 bimaze gukinirwa.
U Rwanda rufite Igikombe kimwe rwegukanye Umwaka ushize rutsinze Ikipe y’Igihugu ya Uganda, ubwo iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 9.
Amafoto