Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugoli yatangiye neza Irushanwa mpuzamahanga rya Women’s T20I Bilateral Series.
Iri rushanwa riri kubera mu Rwanda, riri guhuza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’iya Kenya.
Kuri uyu munsi wa mbere w’imikino itanu (5) amakipe yombi azakina, u Rwanda rwatangiye neza, rwegukana umukino ku kinyuranyo cy’amanota 40.
Uyu mukino wakiniwe ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga guhera saa 09:30 ku isaha ya Kigali, na saa 10:30 ku isaha ya Nairobi.
U Rwanda rwatangiye rukubita Udupira, nyuma yo gutsinda Toss, mu gihe Kenya yajugunyaga Udupira mu gice cya mbere cy’umukino.
Muri iki gice, u Rwanda rwakoraga amanota, mu gihe Kenya yarubuzaga gukora menshi, kugira ngo bize kuyorohera kwegukana umukino mu gice cya kabiri.
Igice cya mbere cy’uyu mukino, cyarangiye u Rwanda rugitsinzemo amanota 115 mu dupira 120, mu gihe Kenya yakuye mu kibuga abakinnyi 8.
Kenya yinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino isabwa amanota 116 mu dupira n’ubundi 120, yari guhita ayihesha kwegukana uyu mukino.
Gusa, ntabwo u Rwanda rwigeze rworohera Kenya, kuko Overs 20 zarangiye rukuye mu kibuga abakinnyi 10 bose ba Kenya. mu gihe yari imaze gutsinda amanota 75 gusa.
Kuri uyu wa gatatu, amakipe yombi aragaruka mu kibuga hakinwa umukino wa kabiri, nawo uzakinirwa aha i Gahanga, guhera saa 09:30.
Iri rushanwa riri gukinwa mu gihe u Rwanda arirwo ruribitse, nyuma yo kuritwarira muri Kenya mu Mwaka ushize.
Amafoto