Cricket: U Rwanda rurisobanura na Kenya mu mukino w’Umunsi wa 4 w’Irushanwa ryo Kwibuka

Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rirakomeje mu mukino wa Cricket.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Kamena 2024, harakinwa umukino w’Umunsi wa Kane, ahateganyijwe umukino w’imbaturamugabo, uza guhuza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’iya Kenya.

Bitandukanye n’indi mikino u Rwanda rumaze gukina, uyu wa Kenya washyizwemo imbaraga zidasanzwe, kuko ushobora gusiga u Rwanda ruri gukoza imitwe y’Intoki ku gikombe kizatangwa tariki ya 08 Kamena 2024.

Ikindi kirushaho gukomeza uyu mukino uza kubera kubera kuri Sitade mpuzamahanga ya Cricket iri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, n’uko Kenya ibitse kimwe cya gatatu k’Ibikombe bimaze gukinirwa, 3 mu 9, mu gihe u Rwanda rufite 1.

Avuga kuri uyu mukino ku ruhande rw’u Rwanda, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Marie Diane Bimenyimana yemeje ko biteguye neza.

Ati:“Kwegukana intsinzi imbere ya Kameroni, Malawi na Botswana byadufashije kwitegura uyu mukino wa Kenya n’indi isigaye, bityo Abanyarwanda ndabaha ikizere ko Igikombe twegukanye Umwaka ushize tuzakirwanaho”.

Yakomeje agira ati:“N’ubwo hari andi makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iri Rushanwa nka Zimbabwe, Uganda, Kenya na Nigeria, nta bwoba ziduteye kuko twagize igihe gihagije cyo kwitegura no kwiga ku mikinire yari buri kipe, bityo twiteguye kuzesurana”.

Uretse umukino w’u Rwanda na Kenya, Uganda iracakirana na Malawi, mu gihe Kameroni yisobanura na Zimbabwe.

Iyi mikino yombi irakinwa ku Isaha ya saa 09:15 ku Isaha ya Kigali.

Nyuma ya saa Sita, ku Isaha ya saa 13:45, Botswana irahura na Nigeria, iyi saha kandi niyo u Rwanda ruza kwesuranaho na Kenya.

Nyuma y’Iminsi 3 iri Rushanwa rikinwa, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri ku mwanya wa mbere ikesha gutsinda imikino 3/3.

Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi riri gukinwa ku nshuro ya 10, mu gihe u Rwanda rwibuka Jeonside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Muri uyu Mwaka, iri Rushanwa ryitabiriwe n’Ibihugu birimo; Kenya, Uganda, u Rwanda, Zimbabwe, Nijeriya, Malawi, Botswana na Kameroni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *