Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu bangavu batarengeje imyaka 19, yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2024 i Kigali.
Ni imikino iri gukinirwa mu Karere ka Kicukiro, ku Bibuga bya IPRC Kigali n’ikibuga mpuzamahanga cya Gahanga.
Iyi mikino yatangiranye n’intsinzi z’ibihugu by’u Rwanda imbere ya Kenya n’iya Zimbabwe imbere ya Malawi.
Mu mukino wa kiniwe ku kibuga cya Gahanga, u Rwanda rwatsinze Kenya ku kinyuranyo cy’amanota 58, mu gihe Zimbabwe yatsinze Malawi ku kinyuranyo cy’amanota 144.
Mu mukino wahuje u Rwanda na Kenya, Kenya yatangiye itera Udupira, mu gihe u Rwanda rwadukubitaga rushaka amanota.
Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye u Rwanda rutsinze amanota 95 mu dupira 120, mu gihe abakinnyi 8 bakuwe mu Kibuga.
Mu gice cya kabiri, Kenya yasabwaga amanota 96 ngo yegukane umukino. Gusa ntabwo yahiriwe, kuko abakinnyi bayo bose uko ari 10 bakuwe mu kibuga, mu gihe bari bamaze gustinda amanota 37 gusa.
Muri uyu mukino, umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Uwimana Ruth, yatowe nk’uwawuhizemo abandi, nyuma yo gukura mu kibuga abakinnyi 4 ba Kenya.
Uretse Uwimana Ruth, Niyomuhoza Shakila niwe wawutsinzemo amanota menshi, 29.
Uretse u Rwanda rwatsinze Kenya, Malawi igatsindwa na Zimbabwe, Uganda yatsinze Namibiya ku kinyuranyo cy’amanota 49, mu gihe Nijeriya yatsinze Tanzaniya ku kinyuranyo cya Wiketi 4.
Nyuma yo guhigika Kenya, u Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa mbere ku isaha ya saa 13:50 rwesurana n’Ikipe y’Igihugu ya Namibiya mu mukino uzakinirwa mu Kigo cy’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC Kigali).
Mu gihe u Rwanda ruzaba rwisobanura na Namibiya, Zimbabwe izakina na Nijeriya, Uganda yesurane na Kenya, Tanzaniya ikine na Malawi.
Iyi mikino itangira ku isaha ya saa 09:30 za mugitondo, yaba i Gahanga no muri IPRC ya Kigali.
Imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi izakinirwa muri Malaysia muri Gashyantare y’Umwaka utaha.
Amafoto