Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje Imyaka 19, iri mu bindi bihugu byitabiriye imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 19.
Ibi bihugu umunani bigizwe n’u Rwanda, Nijeriya, Tanzaniya, Malawi, Kenya, Uganda, Zimbabwe na Namibiya.
Bigabanyije mu matsinda abiri, rimwe rigizwe n’ibihugu bine. Ibihugu bibiri bya mbere muri itsinda rya mbere, bizahura na bibiri bya mbere mu itsinda rya kabiri, bakine imikino ya kimwe cya kabiri, ibizakomeza byesurane ku mukino wa nyuma uzatanga igikombe n’iyi tike.
Guhera kuri iki cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2024, harakinwa imikino 4 ya mbere muri 18 iteganyijwe gukinwa yose hamwe.
Iyi mikino izajya ibera ku bibuga bibiri, birimo icya IPRC Kigali n’ikibuga mpuzamahanga cya Gahanga.
Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 29 z’Ukwezi kwa cyenda, ikipe izawutsinda ikaba izahita ikatisha itike yo kujya muri Malaysia nk’igihugu rukumbi kizahagararira Umugabane w’Afurika.
Igihugu kizaba gihagarariye umugabane w’Afurika, kizahura n’ibindi 10 bifite iyi tike, nyuma y’uko byitwaye neza ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere muri Afurika y’Epfo mu mwaka ushize w’i 2023.
Icyo gihe, u Rwanda nicyo gihugu cyari gihagariye Umugabane w’Afurika, ukuyemo Afurika y’Epfo kuko iri mu rwego rwo hejuru.
Ibi bihugu bigizwe na; Australia, Bangladesh, England, India, Ireland, New Zealand, Pakistan, South Africa, Sri Lanka, na West Indies.
Uretse ibi bihugu biri gushakira itike i Kigali, imikino yo gushaka iyi tike ku migabane itadukanye, izakomeza ku kwezi k’Ugushyingo (11)
Akomoza kuri iyi mikino, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, Stephen Musaale yavuze ko kwakira iyi mikino ari iby’agaciro ku gihugu ndetse izanabera ikiraro kiza abakiri bato bafite inzozi zo kuzakina Cricket nk’abanyamwuga.
Ati:“Cricket n’umukino umaze kwerekana bidashidikanwaho ko uri gukura imbere mu gihugu, uko bwije n’uko bucyeye. Kwakira iyi mikino biratwongerera imbaraga zo gukomeza gukora kurushaho ndetse no kwerekana ko twakwakira n’indi iri ku rwego rwisumbuyeho”.
Mu 2022, u Rwanda rwakatishije itike nk’iyi, rutsinze Uganda ku mukino wa nyuma, mu mikino yari yakiniwe muri Botswana.
Abakinnyi bitabajwe n’Ibihugu bizitabira iyi mikino
Rwanda: Shakila Niyomuhoza (Captain), Fanny Utagushimaninde, Liliane Ufitinema, Rosette Shimwamana, Sandrine Izabayo, Chanceline Umutoni, Grace Mugwaneza, Uwase Niyorukundo, Sonia Umuringa, Devota Uwizeye, Anifa Mukamusoni, Ruth Uwimana, Nadine Nzayituriki, Nasira Umukundwa.
Zimbabwe: Kelis T. Ndhlovu (Captain), Christina Mutasa, Lorraine Pemhiwa, Runyararo Pasipanodya, Passionate Munorwei, Kudzai K. Chigora, Buhlebenkosi Maposa, Chipo Moyo, Olinder Chare, Melinda Kachingwe, Beloved Biza, Diveniah Ndhlalambi, Valour Tawananyasha, Nokutenda Makanhiwa.
Tanzania: Jenipher G. Kimari (Captain), Agnes Joseph Qwele, Athumani M. Mwanaidi, Saumu Deo Hussein, Rebeka M. Ezekiel, Lightness E. Elisha, Maria L. Massawe, Joan J. Elisha, Adolphina J. Sylvester, Englind G. Omurama, Josephine U. Shirima, Farid A. Kinyumbi, Rahima Y. Kibwana, Zakia Ally Bewe.
Uganda: Jimia A. Muhamed (Captian), Malisa Ariokot, Lona Anyaita, Patricia Fiona Timong, Mischelle Ariago, Immaculate Nandera, Asumin Akurut, Jane Naume Amongin, Barbra Nanyanzi, Agnes Nakakande, Shadia G. Nabulime, Rashidah Tikabula, Irene Mutonyi, Mary Patricia Apolot.
Nigeria: Piety E. Lucky (Captain), Peculiar E. Agboya, Shola J. Adekunle, Christabel Nmesoma, Peace Usen, Lilian M. Ude, Naomi O. Memeh, Victory O.Igbinedion, Anointed O. Akhigbe, Kehinde M. Amusa, Omosigho P. Eguakun, Inyene Ubong, Deborah Bassey, Beauty Ehimen Oguai.
Namibia: Engela E. Van Der Merwe (Captain), Alice Cleopatra E.K, Keira Lesch, Keira Schoeman, Sela Tuuva Shiimi, , Thomas S. Namutenya, Veronika P. Tobias, Rianie Esterhuyzen, Monique Laas, Sonja Jane Siepker, Mekelaye N. Mwatile, Hileni Panduleni David, LeighMarie Visser, Unombuiro K. Kaanjosa.
Malawi: Ketrina M. Chingaipe (Captain), Alinafe Alfonso, Febbe Malefula, Lucy Malino, Angela Lumbe, Mercy Kudimba, Lucy Bigula, Euless Chilarile, Sophina Chinawa, Faith Khofi, Christina Bwanali, Frolance Nkhoma, Evah Kabwere, Esther Richard
Kenya: Melvin Khagoitsa (Captain), Janet Nthenya, Zainabu Hamisi, Kreeshna Mehta, Roshele Atamba, Nezarine Oluoch, Awe Wambua, Tania Atieno, Mary Atieno, Stella Rodgers, Ayaana Gupta, Marion Jacinta Agoi, Rael Kaibunga, Miriam Idagiza.
Uko amakipe y’Ibihugu agabanyijwe mu matsinda
Itsinda rya mbere:
- Rwanda
- Namibiya
- Uganda
- Kenya
Itsinda rya kabiri:
- Zimbabwe
- Tanzaniya
- Nijeriya
- Malawi.
Amafoto