Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore, yatsinzwe Umukino wa 2 mu mikino 6 imaze gukina mu Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoseide yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’uko ejo hashize itsinzwe na Nijeriya mu mukino w’Umunsi wa 5, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Kamena 2024, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yatsinzwe Uganda ku kinyuranyo cy’Amanota 12.
Uyu mukino watangiye Ikipe y’Igihugu ya Uganda itsinda Toss, ihitamo gutangira ikora amanota (Batting), u Rwanda rutangira rutera Udupira(Bowling).
Igice cya mbere cyarangiye Uganda igitsemo amanota 100 muri Overs 20, mu gihe u Rwanda rwari rwakuye mu Kibuga abakinnyi 10 bose ba Uganda (All Out).
Igice cya kabiri, cyatangiye u Rwanda rusabwa amanota 101 ngo rwegukane intsinzi.
Gusa ntirworohewe, kuko Overs 20 zarangiye rumaze gutsinda amanota 88, mu gihe Uganda yari yakuye mu Kibuga abakinnyi 8 (8 Wickets).
Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatatu, Zimbabwe yatsinze Nijeriya ku kinyuranyo cy’amanota 64, Botswana itsinda Malawi ku kinyuranyo cy’amanota 93, Kenya itsinda Kameroni ku kinyuranyo cya Wiketi 8 (8 Wickets).
Nyuma yo gutsinda u Rwanda, Uganda yahise ifata umwanya wa mbere irusimbuye.
Uganda itaratsindwa umukino n’umwe, ikurikiwe na Zimbabwe, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindwa imikino 2.
Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, riri gukinwa ku nshuro ya 10.
Kuri uyu wa Kane n’Umunsi w’Ikiruhuko, imikino ikaba izagaruka ku wa Gatanu, Umunsi ubanziriza uwa nyuma.
Amafoto