Cricket: Nijeriya yatsindiye kuzahagarira Afurika mu gikombe cy’Isi, u Rwanda rwegukana umwanya wa gatatu

0Shares

Nyuma y’Icyumweru mu Rwanda hakinirwa imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu bangabu batareengeje Imyaka 19 ku rwego rw’Ibihugu bigize Divisiyo ya mbere muri Afurika, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024, yashyizweho akadomo.

N’imikino yasojwe Igihugu cya Nijeriya gihize ibindi 8 byari byitabiriye iyi mikino, nyuma yo gutsinda Zimbabwe ku mukino wa nyuma.

Uretse Nijeriya yegukanye Igikombe. u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Uganda, mu mukino wafashwe nko kwihimura, kuko Uganda yari yatsinze u Rwanda mu mukino wo mu itsinda rya mbere ibihugu byombi byari bisangiye.

Imikino ya nyuma yo gushaka iyi tike, yakiniwe ku kibuga mpuzamahanga cy’umukino wa Cricket kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Mu mukino wa nyuma, Ikipe y’Igihugu ya Nijeriya niyo yatsinze Toss, itangira ikubita Udupira (Batting), mu gihe iya Zimbabwe yaduteraga (Bowling).

Igice cya mbere kigizwe na Overs 20, cyarangiye Nijeriya igitsinzemo amanota 77, mu gihe Zimbabwe yari yakuye mu kibuga abakinnyi bayo 8.

Nyuma y’akaruhuko, igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi, by’umwihariko Zimbabwe yarwanaga no kwishyura amanota yari yatsinze.

Muri Over 2 n’udupira 3 gusa, yari imaze gutsindamo amanota 19. Nyuma y’uyu muvuduko, Imvura idasanzwe yahise irindimuka i Gahanga, ihagarika umukino.

Nk’uko amategeko y’uyu mukino abiteganya, Zimbabwe yasabwaga byibuze kuba yari imaze gukina Overs 5 mbere y’uko Imvura isubika umukino, ngo hakoreshejwe itegeko ry’ijanisha ku manota, ryaribuyiheshe intsinzi.

Nyuma y’uko Imvura yanze guhita, Nijeriya yahise yegukana umukino nk’uko amategeko abiteganya, ndetse ihita inatsindira itike yo kuzahagararira Umugabane w’Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi kizabera muri Malaysia muri Gashyantare y’Umwaka utaha ntagihindutse.

Uretse iyi mvura kandi ifatwa na bamwe nk’iyahesheje Nijeriya itike, iyi kipe yasoje iyi mikino itaratsindwa umukino n’umwe, ndetse n’uwo mu matsinda yari yahuyemo na Zimbabwe nawo yari yawegukanye.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, u Rwanda rwatsinze Uganda ku kinyuranyo cya Wiketi 3 (3 Wickets).

Ku ikubitiro, Uganda niyo yatsinze Toss, ihitamo gutera ikubita Udupira (Batting), mu gihe u Rwanda rwatujugunyaga (Bowling).

Igice cya mbere cyakinwemo Overs 19 n’Udupira 4, cyarangiye u Rwanda rukuye mu kibuga abakinnyi bose ba Uganda, mu gihe yari imaze gutsinda amanota 71.

U Rwanda rwasabwaga gutsinda amanota 72 ngo rwegukane intsinzi mu gice cya kabiri. Iyi ntego rwayigezeho habura agapira kamwe ngo umukino urangire, n’ubwo bitari byoroshye.

Muri Overs 19 n’Udupira 5, u Rwanda rwatsinzemo amanota 72, mu gihe Uganda yakuye mu kibuga abakinnyi 7.

Ibihembo byahawe abakinnyi bahize abandi muri iri rushanwa:

  • Umukinnyi w’Irushanwa: BELOVED Biza (Zimbabwe)
  • Umukinnyi wakubise Udupira kurusha abandi: KELIS Ndhlovu (Zimbabwe)
  • Umukinnyi wajugunye Udupira kurusha abandi: LONA Anyait (Uganda)
  • Umukinnyi warushije abandi kwiruka mu Kibuga: MALISA Ariokot (Uganda).

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

May be an image of 9 people and text

No photo description available.

May be an image of 10 people and text

May be an image of ‎12 people and ‎text that says "‎BresA ا۱ى U19 SU19WOIAN'S Wo N'S R DAUP SUP W LE শै क OrOA ФEσA 김의 출10 RWANDA‎"‎‎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *