Cricket: Irushanwa rya ‘Women’s Elite League 2023’ rigeze mu mahina

Uyu wa kane wari umunsi wa gatatu (3) w’Irushanwa Women’s Elite League 2023, irushanwa rihuza amakipe ahiga ayandi mu Rwanda, by’umwihariko akaba ahura yongewemo bamwe mu bakinnyi bitabiriye Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uyu munsi wasozaga imikino ibanza, wegukanywe n’amakipe arimo Amasimbi yatsinzr Ingenzi ku kinyuranyo cy’amanota 61, mu gihe Imena nayo yakuye intsinzi imbere y’Ingabo.

  • AMASIMBI vs INGENZI

AMASIMBI 85/10(20 Ovr) vs INGENZI 24/10(8,3 Ovr)

Nyuma y’uyu mukino, wakurikiwe n’uwahuje INGABO na IMENA, yombi akaba yagiye guhura yaratsinze imikino 2 ibanza.

IMENA yatangiye ishyiraho amanota (Batting), isoza igice cya mbere (First Inning) igitsinzemo amanota 85, mu gihe yari yakuye mu kibuga abakinnyi bose ba Ingabo (All Out).

Igice cya kabiri, cyatangiye ikipe y’Ingabo isabwaga amanoto 89 ngo zitsinde uyu mukino, gusa ntibyigeze biyorohera, kuko muri Overs 11 n’udupira 5 yari imaze gushyiraho amanota 73, mu gihe Imena yari yakuye mu kibuga abakinnyi 4 bayo.

Imikino ibanza yasojwe ikipe y’IMENA iri ku mwanya wa mbere, ikaba ikurikiwe na INGABO ku mwanya wa kabiri. Amasimbi ari ku mwanya wa 3, mu gihe INGENZI ari iya 4.

Kuri uyu wa gatanu, haratangira imikino yo kwishyura, aho INGENZI icakirana na INGABO (9:30), mu gihe IMENA yisobanura n’AMASIMBI (13:30).

Iyi mikino ikaba iri gukinirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Amafoto

May be an image of 3 people and text

May be an image of 1 person

May be an image of 2 people

May be an image of 2 people and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *