Umunsi wa gatanu (5) w’Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wasize ikipe y’Iguhugu y’u Rwanda ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo nyuma yo gutsinda ikipe y’Igihugu ya Kenya.
Mbere y’imikino yo kuri uyu wa kane, u Rwanda rwari ku mwanya wa gatatu, rukurikiranye na Kenya, mu gihe Uganda na Nijeriya zari zihariye imyanya ibiri ya mbere.
Gutsinda Kenya, no gutsikira kwa Nijeriya imbere ya Botswana, byongereye amahirwe u Rwanda yo kuzisanga ku mukino wa nyuma mu mpera z’iki Cyumweru mu gihe rwatsinda indi mikino rusigaje.
- UGANDA vs RWANDA:RWANDA W 31/10(13 Ovrs) – UGANDA W 32/0 (6,2 Ovrs)
Mbere yo gutsinda Kenya, u Rwanda rwari rwatsinzwe na Uganda ku kinyuranyo cya Wickets 10 mu mukino wakiniwe ku Kibuga cya IPRC-Kigali guhera saa 09:30.
Muri uyu mukino, nta mukinnyi n’umwe wa Uganda, u Rwanda rwigeze rukura mu Kibuga.
Ni mu gihe Botswana yatsinze Nijeriya ku kinyuranyo cy’amanota 23.
Nyuma yo kumenya ko Botswana yari yahigitse Nijeriya, u Rwanda rwagiye mu Kibuga mu mukino wakiniwe kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga, ruziko nta yandi mahirwe rufite yo kuzakina umukino wa nyuma uretse kwikura imbere ya Kenya banakurikiranaga ku rutonde rw’agateganyo.
- RWANDA W vs KENYA W(13:45): KENYA W 54/10 (18,2 Ovrs) – RWANDA W 55/3 (8,3 Ovrs )
Uyu mukino wakinwe guhera saa 13:30, warangiye u Rwanda ruwegukanye ku kinyuranyo cya Wickets 7.
Iyi ntsinzi ivuze byinshi, kuko uretse kwiyongerera amahirwe yo kwerekeza ku mukino wa nyuma, yafashije u Rwanda gutsinda Kenya imikino yombi (ubanza n’uwo kwishyura) muri iri rushanwa.
Muri uyu mukino, HENRIETTE Ishimwe yatowe nk’mukinnyi wawuhizemo abandi.
- KENYA W 82/8 (20 Overs) vs BOTSWANA W 82/7 (20 Overs)
Nyuma y’uko amakipe yombi anganyije amanota, hitabajwe Super Over (kamarampaka) nk’uko amategeko abigena.
Muri iyi kamarampaka, Kenya yayitsinzemo amanota 10 muri Over imwe, mu gihe Botswana yayitsinzemo 9. Kenya ihita iwegukana ityo.
- BOTSWANA W 114/4(20 Ovrs) vs NIGERIA W 91/8 (20 Ovrs)
Uyu mukino, Botswana yawutsinze ku kinyuranyo cy’amanota 23.
Urutonde rw’agateganyo
- UGANDA
- RWANDA
- NIGERIA
- BOTSWANA
- KENYA
Kuri uyu wa Gatanu, harakinwa imikino isoza ijonjora. Yose ikazabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga.
Guhera ku isaha ya Saa 09:45, u Rwanda ruzakirana na Botswana, mu mukino rugomba gutsinda byanze bikunze kugira ngo rukatishe itike y’umukino wa nyuma.
Mu gihe guhera Saa 13:30, Nijeriya izisobanura na Uganda.
Iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 9 mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29.
Umwaka ushize iri rushanwa ryegukanywe na Tanzaniya, gusa kuri iyi nshuro ntabwo yitabiriye.
Amafoto