Cricket: Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iratangira Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi icakirana n’iya Botswana

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iratangira irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 icakirana n’iya Botswana mu mukino ukinirwa kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

Mu gihe Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi riri gukinwa ku nshuro yaryo ya 10, mu Ishyirahamwe rya Cricket bari kurikina ku nshuro ya 9.

Rikinwa mu rwego rwo Kwibuka Inzirakarengane zisaga 1,000,000 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko Abasiporotifu.

Uretse u Rwanda rwakiriye iyi mikino, iri rushanwa ryitabiriwe n’Ibihugu birimo; Kenya yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize, Uganda, Botswana na Nijeriya.

Gusa, kuri iyi nshuro, Tanzaniya yaryegukanye ubwo ryakinwaga ku nshuro ya 8 ntabwo yitabiriye.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru agaruka ku ntego bajyanye muri iri rushanwa, Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Marie Diane Bimenyimana, yagize ati:”Nta kipe n’imwe yo gusuzugura. Buri mukino tuzawuha agaciro kawo kandi tuwukine nk’uwa nyuma. Turizera nta gushidikanya ko iri rushanwa rigiye gukinwa mu gihe cy’Icyumweru tuzaryegukana”.

“Amarushanwa twitabiriye mu bihe bishize twarayatsinzwe, ariko twizeye ko ubunararibonye twayakuyemo buzadufasha kwitwara neza muri iri rushanwa tugiye kwitabira”.

Yunzemo ati:”Tuzakina iri rushanwa twibuka abazize Jenoside no guha ubutumwa Abarokotse kumva ko batari bonyine, ndetse ko binyuze muri Siporo byarushaho kubafasha gukomera”.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Leonard Nhamburo yagize ati:”Gutwara irushanwa ni ngombwa by’umwihariko nk’Igihugu cyararyakiriye, ariko tutanaritwaye ntabwo ryaba ariyo herezo cy’Umukino wa Cricket. Imyitozo twakoze twitegura iri rushanwa twashyize imbaraga mu gukubita imipira kuko niho twagaragaza imbaraga nkeya”.

Ku ruhande rwa Botswana, Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Laura Mophakedi yagize ati:”Ntabwo twitaye ku byo twakoze mu marushanwa ashize, icyo dushyize imbere ni ukuzitwara neza, kuko tuzaba duhura n’abakinnyi bakomeye nkatwe”.

Ku ruhande rw’ikipe y’Igihugu ya Uganda, Kapteni Sonsylate Aweko

yagize ati:”Buri mukinnyi mu ikipe yacu afite ubushobozi bwo gukora ibishoboka byose kugira ngo dutware iki gikombe. Ntabwo wategura kuzatwara ibikombe mu bihe biri imbere utabikoze ubu”.

Bamwe mu bakinnyi bo guhangwa amaso ku ruhande rw’u Rwanda batoranyijwe n’umutoza w’ikipe y’Igihugu, Leonard Nhamburo barimo; Henriette Ishimwe na Geovanis Uwase.

Imwe mu ntego nyamukuru u Rwanda rujyanye muri iyi mikino, harimo kwegukana iri rushanwa rutaratwara inshuro n’imwe guhera mu 2014 ryatangira gukinwa.

Marie Diane Bimenyimana yavuze ko u Rwanda rugomba kwegukana iri rushanwa byanze bikunze.

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *