Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo, yerekeje i Nairobi muri Kenya, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, ku rwego rwa Diviziyo ya kabiri muri Afurika.
Igikombe cy’Isi kizakinirwa mu bihugu by’Ubuhinde na Srilanka mu 2026.
Mbere yo guhaguruka i Kigali, iyi kipe yahawe Ibendera ry’Igihugu n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’ubuyobozi wa Cricket mu Rwanda, isabwa kuzahesha ishema u Rwanda.
Muri iyi mikino, u Rwanda ruzesurana n’ibihugu birimo; Zimbabwe, Kenya, Gambia, Mozambique na Seychelles.
Mbere yo kujya gukina iyi mikino, mu Cyumweru gishize, iyi kipe yakubutse muri Malawi gukina imikino ya gicuti n’ikipe y’Igihugu ya Malawi. Muri iyi mikino, u Rwanda rwatsinzemo 3, Malawi irutsinda 2.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Laurence Mahatlane, yahisemo kuzifashisha abakinnyi barangajwe imbere na; CLINTON Rubagumya (c), OSCAR Manishimwe, DIDIER Ndikubwimana, WILSON Niyitanga, DANIER Gumyusenge, YVES Cyusa, EMILE Rukiriza, IGNANCE Ntirenganya, NADIR MUHAMMED, ZAPPY Bimenyimana, ISRAEL MUGISHA, ERIC Kubwimana na ISAIE Niyongabo.
Biteganyijwe ko umukino wa mbere u Rwanda ruzisobanura n’Ikipe y’Igihugu ya Gambia tariki ya 19 Ukwakira 2024, umukino uzakinirwa kuri Sitade ya NAIROBI GYMKHANA.
Mbere yo kwerekeza i Nairobi, Laurence MAHATLANE yashimiye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket bwabafashije kwitegura neza.
Ati:“Mwarakoze kudufasha kwitegura. Igikombe twavanye muri Malawi n’uburyo twitwaye mu mikino twahakiniye, bizatubera impamba yo muri iyi mikino tugiyemo yo gushaka tike y’Igikombe cy’isi”.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, Stephen Musaale, yibukije abakinnyi ko n’ubwo Ibihugu bazahangana byabatanze muri uyu mukino, ariko ubushobozi bwo kubatsinda babufite.
Yabasezeranyije ko bazakomeza gukora ibishoboka byose bakabafasha kwitwara neza.
Iyi mikino izatangira tariki ya 19 Ukwakira, isozwe ku ya 24 Ukwakira 2024.
Amafoto