Cricket: Dusingizimana Eric yasezeye mu Ikipe y’Igihugu mu mukino wahuje u Rwanda na Uganda

0Shares

Dusingizimana Eric yabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Cricket mu gihe cy’Imyaka itari micye, yasezeye gukinira Ikipe y’Igihugu nyuma y’Imyaka hafi 10.

Uyu mugabo w’Imyaka 37 y’amavuko, yari amaze gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda imikino 62, ayitsindiea amanota 1028.

Amanota menshi yakoze mu mukino umwe n’amanota 66, akaba yarayashyizeho mu mukino wahuje u Rwanda na Seychelles.

Akiri Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Eric Dusingizimana azahora yibukirwa ku amateka yakoze yo kumara amasaha 51 agarura udupira mu mukino wa Cricket, atararyama. 

Iki gikorwa ntagereranywa, cyafashije guca agahigo k’Isi, ndetse anandikwa mu gitabo kizwi nka ‘The Guinness World Records’.

Aya mateka yatangiye kuyandika taliki ya 11 Gicurasi 2016 ku i Saa mbiri za mu gitondo. 

Guhera kuri iyo saha, yatangiye urugamba rwo kumara amasaha 51 akina umukino wa Cricket, aho yabaga agarura udupira yagiye aterwa n’abantu batandukanye kuri Petit Stade Amahoro.

Agitangira, benshi ntibizeraga ko aya mateka yayakora. Gusa, yaje kubigeraho nyuma yo gushyigikirwa na benshi, barimo n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Tony Blair.

Uretse Tony Blair, abandi baje kumushyigikira barimo; Uwacu Julienne wari Minisitiri wa Siporo na Mutesi Jolly wari yampinga w’u Rwanda.

Dusingizimana yakuyeho agahigo kari gafitwe n’Umuhinde Virag Mare, wari wamaze amasaha 50 akina mu kwezi k’Ukuboza kwa 2015.

Nyuma yo gusezera mu Ikipe y’Igihugu, Dusingizimana azakomeza gukina Cricket mu Ikipe ya Right Guards asanzwe anabereye Kapiteni.

  • Umukino Dusingizamana yasezeyeho gukinira Ikipe y’Igihugu

Dusingizimana Erci yasezeye mu mukino w’irushanwa rya ILT20 CONTINENT CUP wahuje u Rwanda na Uganda.

Wari umukino w’umunsi wa munani w’iri rushanwa riri gukinirwa kuri Sitade mpuzamahanga yubatse i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Warangiye u Rwanda rutsinzwe na Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 50.

Uyu mukino watangiye u Rwanda rutsinda tombora, ruhitamo kujugunya Udupira, mu gihe Uganda yadukubitaga.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Uganda igitsinzemo amanota 148 muri Overs 20, mu gihe u Rwanda rwakuye mu kibuga abakinnyi bayo batandatu (6 Wickets).

Kugira ngo u Rwanda rwegukane umukino, rwasabwaga gutsinda amanota 149 mu gice cya kabiri.

Ntabwo rwashoboye kubigeraho, kuko muri Overs 20 zakinywe mu gice cya kabiri, rwatsinzemo amanota 98 gusa, mu gihe Uganda yakuye mu kibuga abakinnyi icyenda (9 Wickets).

Undi mukino wakinywe kuri uyu wa Kane, n’umukino Nijeriya yatsinzemo Botswana ku kinyuranyo cya Wiketi 10 (10 Wickets)

Bitewe n’Imvura yawukomye mu konkora ugatinda gutangira, aho watangiye saa 16:32 mu gihe wari uteganyijwe gutangira saa 13:30, hitabajwe uburyo buzwi nka Duckworth-Lewis-Stern method (DLS).

Hifashishijwe ubu buryo, buri kipe yakinnye Overs 5. Botswana yatangiye ikora amanota, yazitsinzemo 49, Nijeriya ikura mu kibuga abakinnyi bayo 2.

Ku ruhande rwa Nijeriya, yorohewe n’izi Overs, kuko muri 2 gusa n’Udupira 5, yari amaze gutsinda amanota 51.

Bityo yegukana umukino ku kinyuranyo cya Wiketi 10, mu gihe nta n’umukinnyi wayo n’umwe wakuwe mu kibuga.

Kuri uyu wa Gatanu, harakinwa imikino ibanziriza iya nyuma. Ku isaha ya saa 09:15, Uganda irakira Botswana, mu gihe saa 13:30, Nijeriya ihura n’u Rwanda.

Umukino uza guhuza Nijeriya n’u Rwanda ntabwo usanzwe, kuko ikipe iza kuwegukana, ihita ikatisha itike yo gusanga Uganda kuri finale.

Urutonde rw’uko amakipe akurikirana

  1. Uganda 16
  2. Nigeria 6
  3. Rwanda 6
  4. Botswana 4

Iri rushanwa rizatanga amanota yifashishwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Cricket ku Isi, ICC, ikora urutonde ngarukakwezi.

Amafoto

May be an image of 4 people and text

May be an image of 4 people and text

Tony Blair yifatanije nawe n'uyu mukinnyi

Minisitiri wa Siporo n'Umuco Madamu Uwacu Julienne nawe yashyigikiye uyu mukinnyi

Miss Rwanda nawe yari ahari

Aha yagaruraga udupira

Eric Dusingizimana wakoze amateka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *