Igihugu cya Brazil kiri mu bikomeye ku Mugabane w’Amerika y’Amajyepfo, kiri mu bihugu icyenda [9] bizitabira irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 [Kwibuka Women’s T20I Tournament].
Iri rushanwa ryitabirwa n’amakipe yo mu kiciro cy’abagore, rigiye gukinwa ku nshuro ya 11. Ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda [RCA].
Rigamije kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abasiporotifu.
Iry’uyu mwaka, riteganyijwe hagati ya tariki 01-15 Kamena [6] 2025, rikazakinirwa ku bibuga mpuzamahanga bya Cricket biri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Riteguwe mu gihe u Rwanda rukiri mu gihe cy’Iminsi ijana [100] yo kwibuka ku nshuro ya 31, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibihugu icyenda [9] bizaryitabira bigizwe n’u Rwanda, Uganda, Nigeria, Tanzania, Brazil, Zimbabwe, Malawi, Cameroon na Sierra Leone.
Ubwo iri rushanwa ryatangirwaga gukinwa ku nshuro ya mbere mu 2014, ryitabiriwe n’Ibihugu bibiri [2] gusa, aribyo u Rwanda na Uganda.
Icyo gihe, Uganda niyo yaryegukanye, itsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma. Kuva icyo gihe, ryagiye rikura umwaka ku wundi.
Mu mwaka ushize ubwo ryakinwaga ku nshuro ya cumi [10], igikombe cyegukanywe n’ikipe y’Igihugu ya Uganda, iyi kandi ikaba ari nayo ifite iri rushanwa inshuro nyinshi.
Uganda imaze kuryegukana inshuro enye [4], ikaba ikurikirwa na Kenya irifite gatatu [3], mu gihe u Rwanda rumaze kuryegukana inshuro imwe.
Uko imyaka ishira, imbaraga zishyirwamo n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda [RCA] mu kurimenyekanisha zitanga umusaruro.
Ryavuye ku kwitabirwa n’ibihugu bibiri, rirenga urwego rwo gukinwa n’amakipe yo mu Karere, kuri ubu risigaye ryitabirwa n’amakipe hafi yo ku Migabane yose y’Isi.
Uretse Ibihugu byo ku Mugabane w’Afurika, Brazil yo muri Amerika y’Amajyepfo imaze kutyitabira inshuro ebyiri, mu gihe Ubudage bwo ku Mugabane w’u Burayi bumaze kuryitabira inshuro imwe.
Intego y’iri rushanwa, ikaba ari ugukomeza kurimenyekanisha kugeza ubwo n’amwe mu makipe y’ibihangange ku Isi by’umwihariko ayo ku Mugabane wa Aziya nayo azaryitabira.
Rigamije kandi kwereka Isi ko u Rwanda rwongeye kwiyubaka no kunga abaturage, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yasize Igihugu ari Umuyonga.
Amafoto