“Copa America, Shuwa Dilu na Secret Story”, Canal+ yashyize Dekoderi ku 5000 Frw, udacikanwa

Binyuze mu Kigo cy’Abafaransa gicuruza Amashusho, Canal+ Ishami ry’u Rwanda rizwi nka Canal+Rwanda, kuri uyu wa Kane ryatangije igabanyirizwa (Poromosiyo) ku bakiriya bashya bifuza gutunga Dekoderi ya Canal+.

Kuri ubu, gutunga iyi Dekoderi byavuye ku Mafaranga 10000 Frw bishyirwa ku 5000 Frw ndetse na Insitarasiyo iva ku 1000 Frw nayo ishyirwa ku 5000 Frw, mu gihe Umutekinisiye nta kiguzi azajya asaba Umukiliya.

Iyi Poromosiyo izamara Iminsi 38, yatangiye uyu Munsi tariki ya 30 Gicurasi, ikaba izageza tariki ya 07  Nyakanga 2024.

Byatangajwe mu kiganiro Ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda bwagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki  ya 30 Gicurasi 2024.

Iyi Poromosiyo kandi yatangajwe mu gihe guhera tariki ya 15 Kamena 2024, kuri Canal+ yazanyura ku nshuro ya mbere Ikiganiro kitwa “Secret Story”.

Secret Story n’uburyo abantu batandukanye bahurizwa ahantu hamwe, bakarushanwa mu kureba umuntu utinda kumena Ibanga.

Nk’uko “Big Brother” yakorwaga, niko Secret Story nayo izajya ikorwa.

Gusa, bitandukanye n’uko Big Brother yakorwaga mu rurimi rw’Icyongereza, Secret Story izajya ikorwa mu rurimi rw’Igifaransa.

Guhera tariki ya 15 Kamena 2025, abantu 15 bavuye mu bihugu 14 byo ku Mugabane w’Afurika bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, bazahurira mu gihugu cy’Afurika y’Epfo mu gihe cy’Ibyumweru 12 bakora iki kiganiro-mukino.

Bazahurizwa mu Nzu imwe, babahowe ubuzima bunyuzwa kuri Televiziyo imbonankubone, amasaha 24/24.

Mu bakandida bazakurwamo abazajya muri iyi Secret Story, harimo n’Abanyarwanda, bityo mu gihe bagirirwa ikizere, bakaba bazayigaragaramo.

Bazajya bakina imikino itandukanye aho mu Nzu, mu gihe kwerekwa Umuryango bizajya bigirwamo uruhare n’abakurukira Secret Story.

Mu gihe cy’Amasaha asaga 1000 bacungwa na Kameri 60 na Mikoro 200, uzahiga abandi mu kubika Ibanga, azahembwa hafi Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Secret Story izajya itambuka buri wa Mbere no ku wa Gatanu kuri Shene ya 99 guhera ku Isaha ya Saa 18:15′, iyi Shene ikaba iboneka guhera ku Mafaranga 5000 Frw.

Iyi Poromosiyo kandi yatanzwe mu gihe guhera mu Kwezi gutaha kwa Gatandatu (Kamena), kuri Zacu TV nayo igaragara kuri Shene za Canal+, hazajya hatambuka Ikiganiro rwenya cya “Shuwa Dilu”, iki kizaba kirimo abakinnyi barimo nka Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya na Nsabimana Eric uzwi nka Dogiteri Nsabi.

Iyi Poromosiyo kandi izajyana no kureba Imikino ya nyuma y’Irushanwa rya Copa America izatangira tariki ya 21 Kamena kugeza ku ya 15 Nyakanga 2024.

Ibyo twamanya kuri iyi Poromosiyo

  • Umukiliya mushya: Poromosiyo n’Amafaranga 5000 Frw na Insitarasiyo ku 5000 Frw.
  • Umukiliya uguze Ifatabuguzi irindi ritarashira, azajya ahita ahabwa Poromosiyo ya Buke (Bouquet) y’Ubuki izamara iminsi 30.
  • Iyi izajya ihabwa umukiliya waguze Ifatabuguzi rimeze nk’iryo yari afite.
  • Muri iki gihe cya Poromosiyo, ubu bwasisi buzatanga inshuro Ebyiri (2) gusa)
  • Nta Mukiliya uhejwe kuri iyi Poromosiyo, bivuze kuva ku Mukiliya ugura Ifatabuguzi ry’Amafaranga 5000 Frw, ayemerewe.

Amafoto

May be an image of television and text that says "CANAL+ IBIKORESHO BYOSEKU IBIKORESHOBYOSEKU KU 5 5000 FRW 10 10000 000 GURA ABONEMA YAWE UHABWE INSTALLATION KU SECRET IMINSI 30 5 000 FRW UREBA AMASHENE YOSE STORY YA CANAL+ 10 000 W"

May be an image of 2 people and text that says "ANAL+ ANAL+ SERE STORY"

May be an image of 3 people and text that says "CANAL+ RECRET TORY"

May be an image of 6 people, people smiling and text that says "CANAL+ 0 SECRE STOR ANT CTL CAMALI CANAP CRET STORY MS SECRET STORY र CANAL+ रেय SEC ST SEC STORY SECRET STORY SECREL STORY"

May be a graphic of 2 people and text

May be an image of ‎9 people and ‎text that says "‎3MC CANAL+ HONUSE INS:C ၉ STOR ਕਸਸਸ YOFFS AT YOFFSATRIGALI-LIVEONCANAL+ KIGALI LIVE ON CANAL+ CANAL+ CANAL+ 받 STO EMA ANAL+ ਦ ENG RREI O CANALA CANA SECRET CA STray SI CANAL+ حة 건전전단 IN IMINSI 30‎"‎‎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *