COMESA yiyemeje guteza imbere abari mu ruhererekane rw’ibikomoka ku Buhinzi

0Shares

Umuryango w’Ubucuruzi w’Ibihugu by’Iburasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA), watangije  umushinga  ugamije guteza imbere abari mu ruhererekane rw’ibikomoka ku buhinzi birimo ibirayi, avocats ndetse n’ibitunguru.

Ni umushinga ugomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 5, ufite ingengo y’imari ya miliyoni 15 z’amadorari y’Amerika.

Abawuteguye bavuga ko impamvu yo guhitamo ibirayi, ibitunguru ndetse n’avocat ari uko bikenerwa cyane haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kandi iyo byitaweho bigatanga umusaruro mwinshi.

Bamwe mu bakora mu ruherekana rw’ibirayi, avocat ndetse n’ibitunguru bavuga ko hari imbogamizi bahura nazo.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ACTESA uzafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa CEHA, John Mukuka, avuga ko uyu mushinga uje ukenewe mu bakora mu ruhererekane rw’imbuto n’imboga.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, avuga ko uyu mushinga uje gushyigikira abashyira imbaraga mu buhinzi n’uruhererekane  rw’ibikomoka ku buhinzi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *